Umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sport n’ikipe y’igihugu Kimenyi Yves na Miss Muyango bibarutse umwana w’umuhungu tariki ya 30 Kanama 2021.
Nyuma yo gusezerana mu mategeko ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we bitegura kubana nk’umugabo n’umugore.
Umuhanzi nyarwanda Turatsinze Prosper wamamaye ku izina rya Mico The Best n’umukunzi we Clarisse, basezeranye imbere y’amategeko tariki 19 Kanama 2021 biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.
Nkusi Arthur uzwi cyane mu rwenya akaba n’umunyamakuru na Fiona Muthoni Naringwa na we uzwi mu itangazamakuru no mu marushanwa y’ubwiza, bakoreye ubukwe mu Karere ka Rutsiro mu Burengerazuba bw’u Rwanda ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Nkusi Arthur uzwi cyane mu rwenya akaba n’umunyamakuru na Fiona Muthoni Naringwa na we uzwi mu itangazamakuru no mu marushanwa y’ubwiza, bagiye gukorera ubukwe mu Karere ka Rutsiro nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abivuga.
Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 yifurije isabukuru nziza umusore witwa Murekezi Pacifique bitegura kurushinga.
Kuva amabombe yatangira kugwa hafi y’urugo rwe muri Gaza, umubyeyi witwa Najwa Sheikh-Ahmad, ufite abana batanu (5) avuga ko yagize ubwoba ku buryo ubu bitamukundira gusinzira, kubera kwihangayikira ubwe, ariko agahangayikira n’umuryango we muri rusange.
Kigali Arena, ihagarariwe na QA Venue Solutions Ltd, n’umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie, uhagarariwe na Cloud9 Entertainment Ltd, basinye amasezerano y’imyaka itatu agamije kwerekana Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika hakiyongeraho no kugira Kigali Arena nk’inzu ikomeye ku mugabane wa Afurika (...)
Isabukuru y’Umwamikazi Elizabeth w’u Bwongereza yabaye tariki 21 Mata 2021, ntabwo yizihirijwe mu ruhame uko bisanzwe, ahubwo yizihirijwe mu muryango, aho abantu bakeya bo mu muryango we, bamusanze ahitwa ‘Windsor Castle’ bagafatanya kuyizihiza.
Umwaka wa 2021 ngo ni umwaka w’impinduka kuri Kim Kardashian, kuko ari wo yatandukanyemo n’umugabo we Kanye West bari bamaranye imyaka isaga itandatu.
Umuhanzi Nemeye Platini na Olivia Ingabire bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021, bakaba bageze ku ntego bari bamaze igihe bategura yo kubana nk’umugabo n’umugore.
Miss Ingabire Grace uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2021 yavuze ko intego ye ari ugukoresha amahirwe afite nka Nyampinga aho guta umwanya mu bidafite akamaro abantu batindaho nk’umwenda yari yambaye ahabwa ikamba.
Umunyamakuru Gerard Mbabazi wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yahamije urukundo rwe na Uwase Alice imbere y’amategeko, ubwo basezeranaga kubana nk’umugabo n’umugore, umuhango ukaba wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali tariki ya 12 Werurwe 2021.
Umuhanzi nyarwanda Nemeye Platini uzwi nka Platini P mu muziki yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Ingabire Olivia akaba asanzwe ari umunyeshuri.
Umunyezamu Kimenyi Yves yambitse impeta Miss Muyango, bakaba bemeranyijwe kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze bakundana.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umukunzi we witwa Ifashabayo Sylvain Dejoie basezeranye imbere y’amategeko, uyu muhango ukaba wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo tariki 18 Gashyantare 2021.
Ku itariki 14 Gashyantare 2021 ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) nibwo igikomangoma Harry na Meghan Markle berekanye ifoto igaragaza inda y’uko atwite. Umuvugizi w’uwo muryango yagize ati “Ubu dushobora kwemeza ko Archie (umwana wabo wa mbere) agiye kubona uwo bavukana, kuko ubu mu muryango w’igikomangoma Harry (...)
Abategura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda batangaje impinduka zizagaragara mu 2021 aho amajonjora y’ibanze azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ibindi byiciro bigakorerwa mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugaragara.
Tariki 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi wi’intwari z’Igihugu. Kuri iyi nshuro hateguwe igitaramo gisingiza Intwari ariko kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, abantu bagikurikiye kuri Televiziyo.
Nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yegukanye intsinzi yayihesheje itike yo gukomeza mu mikino ya 1/4 mu irushanwa rya CHAN rihuza abakina imbere mu bihugu byabo, hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bamwe bananiwe kwihanganira kuguma mu rugo, ahubwo bigabiza imihanda barasabana (...)
Abahanzikazi b’ibyamamare muri Amerika, Lady Gaga na Jennifer Lopez, ni bo b’ibanze batoranyijwe mu kuzaririmba mu muhango Joe Biden azarahiriramo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhango uteganyijwe tariki 20 Mutarama 2020 i Washington, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’aba demokarate bashinzwe gutegura uyu muhango.
Nyuma y’igihe kinini bakundana, umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye umukunzi we Umuhoza Joyce ko amubera umugore.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje umusore wamwambitse impeta amusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore.
Buri ntangiriro z’Umwaka, Ikigo gitegura ibitaramo bitandukanye kizwi nka East African Promoters ( EAP), kigeza ku Banyarwanda igitaramo kibafasha gutangira neza umwaka bishimye kandi banezerewe.
Irere Network yateguye igitaramo cy’amashimwe y’umuryango (Famly Thanks Giving), kizaba kuri Noheli ku wa 25 Ukuboza 2020, kikazatambuka kuri televiziyo KC2, Authentic TV ndetse na shene ya Youtube ya Irere TV, guhera saa mbili z’umugoroba.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yasabye umukunzi we Mimi Mehfira ko amubera umugore.
Miss Mutesi Jolly, wabaye Miss Rwanda 2016, yatangaje ko ibimuvugwaho byo kuba mu gihe cyo gutoranya Miss Rwanda, ajya akanga abakobwa akabatera ubwoba atari byo, kuko atari we ubagira Miss.
Ibiro bitanze 65, uburebure guhera kuri metero 1.7 kuzamuka n’imyaka hagati ya 18 na 24, ni bimwe mu byahindutse ku bakobwa bari butangire kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2021.
Ntwali Arnold wamenyekanye nka DJ Toxxyk yakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 na Tala Ndekezi.
Dr Muyombo Thomas, wamenyekanye mu muziki nka Tom Close, yakoze ubukwe na Tricia Ange Niyonshuti mu kwezi k’Ukuboza 2014. Ni ubukwe bwitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda, kandi bwandikwa mu bitangazamakuru byinshi mu gihugu no hanze.