Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine, bamaze gutangaza igihe ubukwe bwabo buzabera.
Itsinda rya Boyz II Men ryaraye rikoreye igitaramo cy’imbaturamugabo i Kigali muri BK Arena. Ni igitaramo cyahurije hamwe iri tsinda n’umuhanzi Nyarwanda Andy Bumuntu.
Mu mpera z’icyumweru gishize habaye byinshi mu myidagaduro, uhereye ku bihembo bya Trace awards byahurije hamwe ibyamamare bikomeye ku Isi byiganjemo abahanzi, hakaba haragaragaye imyambarire yavugishije benshi.
Mugisha Benjamin wamamaye muri muzika nyarwanda nka The Ben, yatangaje ko tariki 23 Ukuboza 2023, aribwo azakora ubukwe na Uwicyeza Pamella bamaze umwaka urenga basezeranye mu Murenge.
Ku nshuro ya munani ibihembo ngaruka mwaka bizwi nka Service Excellence Awards byatanzwe, bikaba ari ibihembo by’indashyikirwa bihabwa ibigo bya Leta n’ibyigenga, bikora ubucuruzi bw’ibintu na serivisi zitandukanye ku babigana.
Ishimwe Dieudonné benshi bazi nka Prince Kid, nyuma yo gusaba no gukwa Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa, basezeranye imbere y’Imana, nyuma bakomereza mu birori byo kwishimira intambwe bateye yo kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.
Kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023, Ishimwe Dieudonné benshi bazi nka Prince Kid yasabye anakwa Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, ku wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye, irimo n’uko nta bitaramo n’imyidagaduro bizajya birenza saa saba za nijoro mu mibyizi, na saa munani mu mpera z’icyumweru (ku wa gatanu no ku wa gatandatu), mu (...)
Igitaramo i Nyanza Twataramye Abanyenyanza bamaze kumenyera, kizaba ku munsi w’umuganura n’ubundi, tariki 4 Kanama 2023, kandi noneho kizabera muri Stade ya Nyanza, aho kubera mu Rukari nk’uko byari bimenyerewe.
Umunya-Nigeria Davido yaririmbye mu muhango wo gutanga ibihembo bya BET Awards byabaga ku nshuro ya 23, bagenzi be barimo Burna Boy na Tems begukana ibihembo.
Ku nshuro ya mbere i Kigali mu Rwanda hagiye guhurira ibihangange mu muziki ku Mugabane wa Afurika, bizahurira mu Iserukiramuco rizwi nka ‘Giants of Africa Festival’.
Abahanzi barimo Riderman, B Threy na Niyo Bosco, bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo ‘European Street Fair’ gisanzwe gitegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU).
Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yizihirije isabukuru y’amavuko mu gitaramo yafatiyemo amashusho y’indirimbo zizaba ziri kuri Album ye nshya.
Jean Pierre Ntwali Mucumbitsi umuhanzi nyarwanda uzwi ku izina rya Jali yasabye anakwa Rocio Salazar bamaze imyaka 10 bakundana, uwo mukunzi we akaba afite inkomoko muri Espanye.
Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Werurwe 2023 yasezeranye mu mategeko na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid.
Umunsi wa Saint Valentin ni umunsi witiriwe Mutagatifu Valentin wabayeho mu binyejana byashize, ukomeza kwizihizwa uko imyaka igenda ihita indi igataha. Mu Rwanda uwo munsi w’itariki 14 Gashyantare 2023, waranzwe no guhana indabo, impano, kohererezanya ubutumwa bw’urukundo, ku bakundana no gusohoka bagasangira , mu gihe (...)
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateguwe igitaramo cyiswe ‘Kaze Rugamba’ cyibutsa ubumwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi, guhera ku ngoma y’Abami na nyuma yaho, uburyo bahoze ari umwe ntawe ushobora kubameneramo.
Itariki 5 Gashyantare ni umunsi w’ingenzi kuri Neymar. Iki cyamamare muri ruhago ni bwo yizihiza isabukuru ye y’amavuko. Iy’uyu mwaka yabaye ku Cyumweru, aho uyu munsi we waranzwe no kwakira ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze yagenewe n’inshuti ze, abafana be, umuryango we ndetse n’ibindi birangirire muri ruhago.
Umuhanzi Serge Iyamuremye yakoze ubukwe n’umugore we utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Uburiza Sandrine.
Mu ijoro ryakeye ryo gusoza umwaka wa 2022, abantu binjira mu mushya wa 2023, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali harashwe urufaya rw’urumuri, ibirori bishimisha benshi, cyane ko baba banabitegeje.
Abanyamakuru bagiye kwakira umuhanzi Diamond Platnumz wari utegerejwe mu gitaramo cya ‘One People Concert’ batashye batamubonye.
Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, akomeje kugaragaza ko ari mu bahanzi bakunzwe bitewe n’ubuhanga mu miririmbire no mu bihangano bye, nk’uko abitabira ibitaramo amaze iminsi akorera hirya no hino mu Gihugu babikaragaza.
Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, afite igitaramo tariki ya 26 Ugushyingo 2022 mu kigo cya APACE Kabusunzu. Mu kiganiro Mahoro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko yifuje gukorera iki gitaramo kuri iri shuri kugira ngo asangize Abanyakigali ku butumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo (...)
Major League DJs itsinda rigezweho mu kuvanga umuziki na wo ugezweho wa ‘Amapiano’ bategerejwe mu gitaramo cyiswe ‘Amapiano To The World’ kibera muri BK Arena. Iki gitaramo aba basore babiri bagitumiwemo barataramira abakunzi b’umuziki kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, mu kabyiniro karuta utundi kari bwubakwe (...)
Major League DJs ni itsinda rigezweho mu kuvanga umuziki na wo ugezweho witwa ‘Amapiano’. Abagize iri tsinda bategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe ‘Amapiano To The World’, kizabera muri BK Arena.
Uburyo bwo kwifotoza buzwi nka ‘Selfie’ ni bumwe mu bukunze gukoreshwa n’abantu cyangwa umuntu ushaka kwifotora akoresheje camera cyangwa se telefone zigezweho zizwi nka smartphones.
Umuhanzi Massamba Intore afatanyije na Ange na Pamella, Alouette ndetse na Ruti Joel, tariki ya 01 Ukwakira 2022 bateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi wo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda kizabera ahitwa Cocobean guhera saa 18h00 z’umugoroba.
Abakunzi b’imyidagaduro n’ibitaramo iyi weekend isize ntawaheranwe n’irungu mu bice bitandukanye by’Igihugu birimo Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse no mu Mujyi wa Kigali, umurwa w’ibirori n’ibitaramo.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2022, habaye igitaramo muri BK ARENA (RBL All Star Game 2022). Ni igitaramo cyatumiwemo itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, Ish Kevin, Christopher, n’abandi.
Umuhanzi Makanyaga Abdoul yatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2022 azizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze ari umuhanzi. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Makanyaga yavuze ko iyi sabukuru ye yayiteguriwe n’umujyanama we mu bya Muzika uba mu Butaliyani.