Umuraperi Riderman ahamya ko azakora igitaramo cy’amateka ubwo azaba amurika umuzingo (Album) wa munani w’indirimbo ze.
Abakobwa batanu bo mu tugari dutandatu tugize Umurenge wa Mushishiro wo mu Karere ka Muhanga nibo bari guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Mushishiro.
Neza Da Songbird, umuririmbyi w’umunyarwanda uba muri Nigeria yashyizwe ku rutonde rw’abazasusurutsa igitaramo cyo gutora uzegukana ikamba rya Miss Africa 2017.
Imyaka umunani irihiritse irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda ribaye bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo cyitwa “Christmas Carols Concert” (igitaramo kigizwe n’indirimbo za Noheli) kizaba ku cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017.
Mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2018 hazagaragaramo impiduka nyinshi ku buryo n’abakobwa bahatanira ikamba baziyongera.
Umuririmbyi ukomeye wo muri Tanzania, Alikiba yatumiwe mu gitaramo cya East African Party aho azataramira Abanyarwanda batangira umwaka mushya wa 2018.
Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyicyambu yamuritse “Album” y’indirimbo ze yise “Intashyo” yongera kwerekana ko ari umuhanzi ukunzwe n’abatari bake.
N’ubwo bimenyerewe ko utubyiniro tuba dusakuza, muri Kigali hongeye kuba akabyiniro katavuga mu buryo busanzwe ahubwo abantu bakumvira indirimbo muri headphones kandi buri muntu agahitamo umu dj ashaka akanda kuri izo headphones.
Mu birori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017, Miss Peru witwa Lesly Reyna yituye hasi hitabazwa abaganga bo kumwitwaho.
Mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss University Africa 2017 ryaberaga muri Nigeria ryarangiye umukobwa wo mu Birwa bya Maurice (Mauritius), Marie Lorriane Nadal ariwe wegukanye ikamba.
Charly na Nina bashyize hanze album yabo ya mbere bise “Imbaraga”, bashimira abafana bakunze iyo ndirimbo kuko ari yo yatumye bamenyekana.
Jenny Kim, wo muri Korea y’Epfo niwe wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017 nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye babarirwa muri 68.
Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2017 rirangiye, Miss Elsa Iradukunda wari waryitabiriye yageze i Kigali.
Umuririmbyi w’icyamamare wo muri Uganda, Juliana Kanyomozi yageze i Kigali aje gushyigikira Charly na Nina mu gitaramo bafite ku wa gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2017.
Mu gihe habura iminsi mike ngo Charly na Nina bamurike Alubumu ya mbere y’indirimbo zabo, abo baririmbyi bavuga imyiteguro y’igitaramo bayigeze kure.
Demi-Leigh Nel-Peters, ukomoka muri Afurika y’Epfo niwe watsindiye ikamba rya Miss Universe 2017, mu birori byabereye i Las Vegas muri Amerika (USA).
Utsindiye ikamba rya Miss Supranational yambikwa iryo kamba agahabwa indabo ndetse agahabwa n’amafaranga azamufasha mu bikorwa bitandukanye azakora mu gihe cy’umwaka azambara iryo kamba.
Ingabire Habiba, uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2017 ahamya ko mu bo afata nk’icyitegererezo cye harimo umukinnyi wa filime, Angelina Jolie.
Umutoniwase Linda, igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017 ubu ari muri Nigeria aho ari guhatanira ikamba rya "Miss University Africa".
Nyuma yo kugera mu gihugu cya Slovakiya ahari kubera irushanwa rya Miss Supranational 2017, Ingabire Habiba n’abo bahatana batangiye kubona bimwe mu bigize icyo gihugu.
Ingabire Habiba yerekeje mu gihugu cya Slovakiya aho agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza azwi nka “Miss Supranational”.
Miss Rwanda, Iradukunda Elsa uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2017 yagaragaje ko mu bantu afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe harimo nyakwigendera Nelson Mandela.
Iserukiramuco rya Musanze ryaranzwe no kwerekana ubugeni n’ubukorikori bukorerwa muri Musanze no mu Rwanda muri rusange.
Miss Rwanda, Elsa Iradukunda uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2017, ntiyabashije kuza muri ba Nyampinga bazi kumurika imideli nyuma y’irushanwa ryabaye.
Nyuma y’igihe kinini bamwe mu banyakigali bifuza ahantu bajya basohokera hafite umwihariko basubijwe kuko akabari kitwa Riders k’abanya-Kenya kafunguye imiryango.
Miss Rwanda, Elsa Iradukunda na bagenzi bahatana muri Miss World 2017 bageze mu mujyi wa Sanya ahagomba kubera icyiciro cya nyuma cy’iryo rushanwa.
Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Earth yaberaga muri Philippines yitabiriwe na Miss Uwase Hirwa Honorine wagiye aserukiye u Rwanda, yegukanwe na Miss Philippines hanyuma Igisabo we ataha amaramasa.
Missosology, igitangazamakuru kabuhariwe mu gukurikirana amarushanwa y’ubwiza akomeye abera ku isi, cyagaragaje ba Nyampinga 15 bahatanira ikamba rya Miss Earth 2017, berekanye ko bazi ubwenge.
Uwase Hirwa Honorine uzwi ku izina rya “Igisabo” uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2017 akomeje kubura imidari mu bihembo bihatangirwa.