Iradukunda Liliane niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rya 2018, ahigitse abakobwa 20 barihanganiraga.
Ibirori byo gutora umukobwa uhiga abandi, ari nawe wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018, biri kubera mu muturirwa wa Kigali Convention Center.
Irushanwa rimaze iminsi rizenguruka intara zose mu kubyinira mu mihanda, rirasorezwa mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018.
Umutesi Teta Afsa wabaye Miss w’Akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2017 aravuga ko adakurikiye amafaranga ku mugabo bagiye gusezerana, akavuga ko ari urukundo rugiye gutuma babana.
Abagize Kaami arts bari gusaba ubufasha ngo bashinge ikigo kidasanzwe mu Rwanda kizajya gifasha abana kwiga no kwagura impano zabo.
Iserukiramuco ryo kwerekana impano zishingiye ku bukiristu rikerekana imico itandukanye yo ku isi, rigiye kongera kuba ku nshuro yaryo ya gatatu mu Rwanda.
Mu majonora y’ibanze ya Miss Rwanda abera mu karere ka Huye, umuriro wakomye mu nkokora imirimo y’akanama nkemurampaka, unadindiza abandi biyamamazaga.
Abavukana ari impanga bahuye muri iyi wikendi barasabana, bavuga ukuntu rimwe na rimwe abantu babitiranya cyangwa bakabagirira amatsiko, ibintu bibatera gutinya.
Ubwo akanama nkemurampaka kajyaga guteranya amanota, abashyitsi n’abaterankunga baganiriraga mu matsinda bakoresheje amajwi mato, bibaza abashobora guserukira iyi ntara.
Rubavu irusha utundi duce gutanga ba nyampinga benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda, ubu niho hagiye gukomereza amajonjora y’ibanze (auditions), muri Miss Rwanda 2018.
Mu gihe akanama nkemurampaka kajyaga kwiherera ngo gateranye amanota, ubwoba no kwitsa imitima byagaragaraga mu maso y’abahataniraga kuzagaragara mu irushanwa rya Miss Rwanda i Musanze.
Mike KARANGWA wari umaze imyaka 5 ari mu kanama nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Rwanda, ntabwo yagarutse muri aka kanama, avuga ko afite ibindi ahugiyemo by’akazi ke.
Kigali Body Gard (B KGL), ni ishyirahamwe ry’abasore n’abakobwa bazwi ku izina ry’aba Bouncers, bamenyerewe mu kurinda abahanzi, abanyacyubahiro babyifuza, cyangwa se kurinda umutekano ahantu hahurira abantu benshi, cyane cyane nko mu bitaramo, mu tubari twiyubashye, mu tubyiniro n’ahandi.
Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 rigiye gutangira mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 28 Ukuboza 2017 nibwo mu Rwanda hatangiye gusakara inkuru ivuga ko Fiona Muthoni Naringwa yabaye uwa kabiri mu irushanwa rya Miss Africa 2017.
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 batangire gutoranywa, kuri ubu hamaze kwiyadikisha abakobwa 185 mu gihugu hose.
Umuryango w’abavutse ari Impanga “Rwanda Twins Family” uri gutegura ibirori ngarukamwaka by’impanga, uvuga ko bizarangwa n’udushya twinshi.
Abafite impano mu kuririmba cyane cyane abaririmba indirimbo zihimbaza Imana barahabwa umwanya maze bigaragaze mu gitaramo cyateguwe n’itorero Bethesda Holy Church.
Abanyamakuru bakora imyidagaduro baranenga abateguye bimwe mu bitaramo byabaye mu mpera z’umwaka wa 2017 kubera imyitwarire yabaranze yo kwima itangazamakuru uburenganzira bwo gukora akazi karyo.
Ubuyobozi bwa Korali Ijuru y’i Huye buvuga ko iyi Korali yiteguye kuzasusurutsa abanye-Huye ku cyumweru ku itariki ya 07 Mutarama 2018.
Umwaka wa 2017 wabayemo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro birimo udushya twinshi abantu batazibagirwa.
Fiona Muthoni wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa 2017 yabaye igisonga cya mbere, ikamba ryegukanwa na Gaseangwe Balopi wo muri Botswana.
Jay Rwanda, umunyarwanda wabaye Rudasumbwa wa Afurika, atangaza ko yakuze adatekereza ibijyanye no kumurika imideri.
Mu gihe habura amasaha make ngo habe ibirori byo kwambika ikamba Nyampinga wa Afurika (Miss Africa 2017), abakobwa 25 bahatanira iryo kamba kuri ubu bari mu myiteguro.
Chorale Christus Vincit yakoreye igitaramo muri Christus i Remera abakunzi babo banyurwa n’indirimbo zigize umuzingo (album) w’indirimbo zabo wa mbere.
Kayirebwa Cecile na Kidumu basabanye n’abakunzi babo babataramira mu gitaramo cyabereye i Gikondo ahasanzwe hareba Expo.
Abahanzi batandukanye baririmba inyana ya ‘Gospel’, barimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana na Gabby Kamanzi bazahurira mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli kizabera muri Kigali Convention Center.
Umuzingo (Album) w’indirimo 10 zihimbaza Imana niwo Chorale Christus Vincit igiye gushyira ahagaragara, ifashe abakunzi bayo kwizihiza Noheli.
Irushanwa ry’ubwiza rya Miss w’Umurenge wa Mushishiro ribaye bwa mbere ryegukanywe na Umuhoza Delice w’imyaka 19 y’amavuko.