Dutemberane ku Nyanja Itukura aho bivugwa ko Mose yakoreye igitangaza (Amafoto)
Ushobora kuba warumvise inkoni Mose uvugwa muri Bibiliya yakubise mu Nyanja Itukura igatandukana Abisiraheli bakayambuka. Muri iyi nkuru turatemberana kuri iyi nyanja mu mafoto.
Bisaba amasaha atandatu n’iminota 20 kuva i Kigali kugera mu murwa mukuru wa Misiri ari wo Cairo. Iyo ugeze muri uyu mujyi ufata indege ikugeza mu Mujyi wa Sharm El Sheikh ari na ho haherereye Inyanja Itukura.
Umuntu umenyereye ubuzima bwa Kigali abanza kugorwa n’ubushyuhe bwo muri aka gace cyane ko bigoye kubona umuntu wambaye yifubitse.
N’amashyushyu natangiye gufata amafoto ari nako mbaza amakuru y’uyu Mujyi kugira ngo nzabare ibyo nahabonye ntarya iminwa nk’aho nabikuye kuri murandasi.
Ikintu cya mbere cyantangaje nabonye nkigera muri uyu murwa ni ibiti bitoshye ariko bambwira ko bisaba kubyitaho cyane ukabivomerera kuko utabikoze gutyo bitaramba.
Narangajwe n’urujya n’uruza rw’abantu baba muri uyu Mujyi kuko ari Umujyi w’Ubukerarugendo n’ubwo ari ubutayu.
Byinshi bijyanye n’aha hantu wabyirebera muri aya mafoto:
Amafoto: Moise Niyonzima/ Kigali Today
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Truly I appreciate you 🙏💞.
Iyi nkuru ni INKURU icukumbuye, neza, kandi nk’abasomyi ba Bible uba uduhaye, ikindi kintu gikomeye. Akantu mbuzemo, ni quotes z’abahatuye, n’ubuhamya bw’amateka ahamya, Aya mateka yo gucikamo 2 kw’inyanja Abisirayeri bakambuka, ingabo zabo zigashiriramo, n’uburyo abanyamisiri, ibyo byabaye babifata.
Urakoze ku kazi keza mwakoze
Thanks for good story my friend/ this story was prepared clear.
Inkuru mwanditse irashimishije cyane.Ibyo bible ivuga,ibyinshi ntabwo tubisanga muli History dusoma mu bitabo bindi.Urugero ni iyi nkuru y’Abayisirayeli bambuka Inyanja Itukura.Ibyo byabaye mu mwaka wa 1513 mbere ya Yezu.Urundi rugero,History profane ntivuga ibya Yezu:Uko yazuye abantu,uko yakijije abaremaye n’abarwayi,uko yagenze hejuru y’inyanja ya Galilee,etc...Abanditse izo nkuru,benshi babanye nawe.Ibyo byerekana nta gushidikanya ko ibyo bible ivuga ari ukuli.Abizera bible,bagakurikiza ibyo ivuga,nibo Imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.
Iyo u Rwanda ruza kuba rukora ku nyanja ngo wirebere ibyo dukora!
Ubu se murabona hatajya kumera nka car-free zone yo mu Biryogo usibye gusa ko nta nyanja ihari?