Arabiya Sawudite yasubitse iyicwa ry’Umunyakenya

Umunyakenya wagombaga guhanishwa igihano cy’urupfu muri Arabiya Sawudite (Saudi Arabia), yari agiye kwicwa, bihagarikwa ku munota wa nyuma kubera ubukangurambaga bwo mu rwego rwo hejuru burimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bumutabariza.

Stephen Munyakho, mwene Dorothy Kweyu wacyuye igihe mu mwuga w’itangazamakuru muri Kenya, yakatiwe igihano cy’urupfu mu 2011 nyuma yo kurwana n’umukozi mugenzi we ukomoka muri Arabiya Sawudite akamwica atabigambiriye.

Ubukangurambaga bise Bring Back Stevo butabariza Stephen Munyakho, buvuga ko we na mugenzi we, bombi bari bafite ibikomere byatewe n’ibyuma ariko Munyakho akarusimbuka, bityo bikamuviramo gusabirwa igihano cy’urupfu.

BBC yatangaje iyi nkuru, yavuze ko umuryango wa Munyakho muri Kenya wagerageje gukusanya amafaranga y’indishyi angana n’ibihumbi 940 by’Amadolari ya Amerika (1.200.000.000 FRW), kugira ngo ahabwe umuryango wa nyakwigendera bityo Munyakho ntiyicwe.

Kuri wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, ubwo haburaga iminsi ibiri gusa ngo Munyakho yicwe, Umunyamabanga Mukuru ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Kenya yavuze ko Arabiya Sawudite yemeye kwakira icyifuzo cya Guverinoma cyo gusubika iyicwa rye kugira ngo impande zombi zikomeze ibiganiro by’ubwumvikane.

Mu mategeko ya Arabiya Sawudite, igihano cy’urupfu gishobora kuvanwaho iyo umuryango wiciwe wemeye guhabwa indishyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwica umuntu,uko byakorwa kose,ntibikwiriye.Byaba kumwica mu ntambara,kumunyonga,kwihorera (revenge),etc...Ntibikwiriye.Kubera ko Imana yaturemye itubuza kwica,ikadusaba gukundana,ndetse ikadusaba no gukunda abanzi bacu.Ikongeraho ko "yanga umuntu wese umena amaraso y’undi" nkuko Zabuli 5,umurongo wa 6 havuga.Abantu babirengaho,baba biciriye urubanza rwo kutazaba mu bwami bw’imana.Ni icyaha.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 14-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka