Nyina wa Beyoncé yasabye gatanya na Lawson bari bamaranye imyaka 8

Tina Knowles, akaba umubyeyi w’umuhanzikazi w’icyamamare Beyoncé, yamaze gusaba gatanya umugabo we Richard Lawson bari bamaranye y’imyaka 8 babana.

Uyu mugore usanzwe ari umuhanzi w’imideli yavuze ko gusaba gutandukana na Richard byatewe no kuba hari bimwe batabasha kumvikanaho nk’uko bikubiye mu nyandiko ze za gatanya yatanze mu rukiko rwisumbuye rwa Los Angeles.

Ikinyamakuru The Times, gitangaza ko muri izi nyandiko Tina agaragaza ko ibyababye hagati ye na Richard Lawson atari ibyo kwihanganirwa kandi ko ntakwiyunga guhari.

Aba bombi kandi bivugwa ko bari babanje gusabwa kujya muri ’Marriage Therapy’ ngo biyunge nyamara bikanga.

Knowles-Lawson, ubutane yasabye buri ku mazina ye yemewe n’amategeko Celestine Lawson, ndetse asaba urukiko kumugarura izina rye rya mbere ’Knowles’ yitwaga ubwo yashyingiranwaga bwa mbere na Mathew Knowles, ari we babyaranye Beyoncé na Solange, bakaza gutandukana mu 2011 nyuma y’imyaka 31.

Richard Lawson mbere yo kubana na Tina Knowles yari yarashakanye n’umukinnyi wa filime Denise Gordy mu 1978 batandukana mu 1989, bafitanye abana babiri, umukobwa witwa Bianca Lawson n’umuhungu Ricky Lawson.

Tina Knowles ubwo yarageze ku kibuga cy'indege cya Los Angeles International Airport
Tina Knowles ubwo yarageze ku kibuga cy’indege cya Los Angeles International Airport

Ikinyamakuru The Times, Tina Knowles, nta mwana yari afitanye na Lawson ndetse yasabye kandi urukiko gukuraho icyo ari cyo cyose buri wese agomba undi nk’abashakanye nk’uko inyandiko z’ubutane zibigaragaza, ndetse ubu bari gushaka uko bakemura bimwe mu bibazo by’imitungo, amadeni n’ibindi bari basangiye.

Uyu mugore kandi bwa mbere yagaragaye wenyine ndetse nta n’impeta yambitswe na Lawson acyambaye, ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Los Angeles International Airport.

Tina Knowles na Richard Lawson batandukanye barigeze gushyirwa ku rutonde rw’ingo 20 z’ibyamamare zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka