Nicki Minaj yahishuye uburyo Lil Wayne yatumye yongeresha ibice by’umubiri we

Umuraperikazi w’umunyamerika Onika Tanya Maraj- Petty uzwi cyane nka Nicki Minaj yashize amanga ahishura ko Lil Wayne ari we mpamvu yatumye ajya kwiyongeresha ibice by’umubiri we birimo n’ikibuno.

Nicki Minaj ni umwe mu bagore b'abaraperi bafite ikimero
Nicki Minaj ni umwe mu bagore b’abaraperi bafite ikimero

Mu gice cy’Ikiganiro yagiranye na Joe Budden, uyu muraperi kazi yasobanuye ko mugenzi we Lil Wayne yajyaga ahora amuserereza ko atagira ikibuno nk’abandi bakobwa, bituma afata umwanzuro wo kujya guhindura imiterere y’umubiri we.

Uyu muraperikazi w’imyaka 40 y’amavuko yasobanuye uburyo Lil Wayne yakundaga kumuvugiraho mu myaka ye y’ubuto kubera kutagira imiterere nk’iyabandi bakobwa harimo no kugira ikibuno.

N’ubwo yavuze ko byasaga nk’urwenya mugenzi we yajyaga atera, byatumye nawe abitekerezaho yumva ko agomba kugira icyo akora kugira ngo amere nk’abandi bakobwa Lil Wayne yajyaga amuhaho urugero.

Nicki Minaj na Lil Wayne
Nicki Minaj na Lil Wayne

Aba bahanzi bombi basanzwe babarirwa mu nzu imwe ifasha abahanzi ya Young Money Entertainment n’ubundi yashinzwe na Lil Wayne muri 2005, ariko mbere bakaba baranabanye mu iyitwaga Cash Money Record yashinzwe n’abavandimwe babiri ariko uzwi cyane ni Bryan Williams wamamaye nka Birdman.

Minaj yagaragaje ko asa n’uwicuza ibijyanye no guhindura imiterere y’umubiri we kubera ko yahaye agaciro amagambo Lil Wayne yajyaga amubwira, dore ko akenshi ngo yabivugaga iyo yabaga yasohokanye n’abandi bakobwa mu birori cyangwa yazanye na bo muri studio.

Minaj yakomeje avuga ko kuba ibi byose byaravugwaga n’umuntu akunda kandi afatiraho icyitegererezo mu buhanzi bwe, byatumye yumva bisa nk’ibimutesha agaciro ndetse bikanamubabaza.

Uyu muraperikazi kandi yasobanuye uburyo yinjije mu myizerere y’uko umuco wa hip-hop usaba abagore kugira igituza cyiza ndetse n’umubiri usa neza.

Nicki Minaj avuga ko Lil Wayne n’ubwo ibyo yavugaga bitabaga bigambiriye kumuharabika ariko we yabyakiranaga uburemere ndetse birangira afashe icyemezo cyo kujya kwibagisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka