USA: The Rock ashobora kuziyamamariza kuyobora USA

Umukinnyi wa film muri Hollywood Dwayne Johnson uzwi nka ’The Rock’ yatangaje ko bishimishije cyane kumva abafana be bifuza ko yazitabira amatora ya perezida USA mu matora ya 2020.

Dwayne Johnson "The Rock" umukinnyi wa films
Dwayne Johnson "The Rock" umukinnyi wa films

Ikinyamakuru Fox News cyanditse iyi nkuru, kiravuga ko abakunzi ba “The Rock” benshi bifuza, cyangwa ndetse banizeye ko azahatanira amatora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro the Tonight Show Dwayne Johnson yagiranye n’umunyamakuru Jimmy Fallon kuwa kane, yavuze ko bimushimishije kumva abantu bamufata muri urwo rwego kuko byamugaragarije urukundo n’icyubahiro bamufitiye.

The Rock yagize ati: “Ni ukuri byanshimishije cyane, mu cyumweru gishize habaye igisa n’amatora hagati y’aba republicans n’aba democrats abantu baza gufata umwanzuro ko nshobora gutsinda Donald Trump turamutse dukoze amatora uyu munsi. Ibi byantunguye cyane pe! Kandi biranashimishije.”

Dwayne Johnson ari we The Rock, yamenyekanye mu mukino wa gukirana benshi bita catch. Akomeza asobanura impamvu abantu benshi barimo kumusaba kwiyamamaza, ati: “Ndibaza ko ibi biterwa nuko abantu bifuza ubuyobozi butandukanye, nako buruta uburiho ubu, abantu bakeneye umutuzo kurusha uko bakeneye induru.”

Nubwo the Rock atigeze abivuga yeruye, mu kiganiro cye na Jimmy Fallon, yavuze ko ashobora kubitekerezaho akaba yakwiyamamariza amatora ya president wa USA igihe manda ya mbere ya Donald Trump izaba irangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka