Umuririmbyi Don Williams yitabye Imana

Umururimbyi w’injyana ya Country wo muri Amerika (USA), Don Williams yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari amaze arwaye.

Umuririmbyi Don Williams yitabye Imana
Umuririmbyi Don Williams yitabye Imana

Amakuru y’urupfu rwe yatangiye gusakara mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 08 Nzeli 2017.

Don Williams, wari ufite imyaka 78, yitabye Imana nyuma yuko mu mwaka wa 2016 atangaje ko avuye mu byo kuririmba.

Don Williams ni umwe mu baririmbyi b’injyana ya Country banditse izina ku isi kubera indirimbo se zakunzwe n’abatari bake cyane cyane kubera ijwi rye.

Yamenyekanye bwa mbere ubwo yaririmbaga mu itsinda ryitwa Pozo Seco Songers ryamenyekanye mu myaka ya 1960. Nyuma yaje kurivamo aririmba wenyine.

Indirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Tulsa Time, Back in My Younger Days, You’re My Best Friend, Lord, I Hope This Day Is Good na Some Broken Hearts Never Mend.

Don Williams usibye kuba yarakunzwe cyane muri Amerika no mu bihugu by’Uburayi, afite n’abafana batari bake mu Buhinde no muri Amerika y’Amajyepfo.

Ni n’umwe mu baririmbyi bake b’injyana ya Country bakoreye ibitaramo muri Afurika. Mu mwaka wa 1997 yashyize hanze DVD yitwa "Into Africa" yafatiye i Harare muri Zimbabwe ubwo yahakoreraga igitaramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Imana imwakire mubayo disi twamukunda cyane

Dukundane liliane yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

Manawe Umuhe Ibiruhukobidashira

aritire yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

TWAMUKUNDA YAR’UMUNTU W’UMUGABO CANE NAGIRE URUHUKO RYIZA IMANA IMWAKIRE MUBWAMI BWAYO NAYO ABAKUNZI BIWE TWIHANGAN TWESE NIYO NZIRA.(ESE UBUHO..)

NDUWIMANA Berchimas yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

R.I.P!!!!
Yarabikoze Kbsa!!!

Laurent yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka