Umuririmbyi Don Williams yitabye Imana
Umururimbyi w’injyana ya Country wo muri Amerika (USA), Don Williams yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari amaze arwaye.
Amakuru y’urupfu rwe yatangiye gusakara mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 08 Nzeli 2017.
Don Williams, wari ufite imyaka 78, yitabye Imana nyuma yuko mu mwaka wa 2016 atangaje ko avuye mu byo kuririmba.
Don Williams ni umwe mu baririmbyi b’injyana ya Country banditse izina ku isi kubera indirimbo se zakunzwe n’abatari bake cyane cyane kubera ijwi rye.
Yamenyekanye bwa mbere ubwo yaririmbaga mu itsinda ryitwa Pozo Seco Songers ryamenyekanye mu myaka ya 1960. Nyuma yaje kurivamo aririmba wenyine.
Indirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Tulsa Time, Back in My Younger Days, You’re My Best Friend, Lord, I Hope This Day Is Good na Some Broken Hearts Never Mend.
Don Williams usibye kuba yarakunzwe cyane muri Amerika no mu bihugu by’Uburayi, afite n’abafana batari bake mu Buhinde no muri Amerika y’Amajyepfo.
Ni n’umwe mu baririmbyi bake b’injyana ya Country bakoreye ibitaramo muri Afurika. Mu mwaka wa 1997 yashyize hanze DVD yitwa "Into Africa" yafatiye i Harare muri Zimbabwe ubwo yahakoreraga igitaramo.
Ibitekerezo ( 29 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega mbega!!! ubuzima bwo kuri iyi si bwacu ni buke kabisa! Country music ibuze umuntu w’ingenzi wakunzwe, akaba ashaje agikunzwe pe! Imana nawe imuhe iruhuko ridashira kuko uyu munsi ni we ejo ni jyewe ejobundi n’undi gutyo gutyo.
ARIKO SE TUZASIGA INKURU KI IMUSOZI? Tubyibazeho; maze dufate imyanzuro yo kwitwararika mu gihe dusigaje kuri iyi si!
Twaravutse tuyisanga uko yari iri icyo gihe ninayo mpamvu umunsi wo kuzayisiga nta mahitamo tuzagira yo kwemera cyangwa kwanga kugenda!
ASIZE INKURU NZIZA KUKO AGIYE TUKIMUKUNZE TWESE ABACOUNTYMAN niyo mpamvu tuzahora twumva ibihangano bye tugikunze.
IT’S MUST BE LOVE.
Uwiteka amuhe kuruhukira mu mahoro.
R.I.P Don Williams. Nagukundaga cyane, indirimbo zawe zinkora Ku mutima. IMANA Ikwakire mu nayo. I think we’ll be together in heaven singing glory to the Lord.
yoyo mbega donwilliam yarumuhanzi mwiza pe imana imufashe ntakundinyine nikobiryenda gusa adusiryiye ubutumwa.
Uwo muririmbyi twamukundaga imana imwakire mubayo
My favourite musician for all the time. R.I.P Don Williams. Your songs will remain forever🙏
Niyigendere yashimishije benshi mw ijwi rye ry igitangaza twaramukundaga cyane ,yari umwe mubahanzi banditse amateka kimwr na ba Kenny Rogers ba Dolly Parton abandi benshi gusa tuzahora tumwibuka
mwaramutse mutubwire indwarayaba yamwishe nabyo byadufasha murakoze
Yazize Izabukuru,lmana Imwakire Mubayo.
Yaririmbye neza ibibaho mu buzima bwabakundana, namukundaga cyane yatanze inyigisho ihagije mu ndirimbo ze Imana imwakire mu bayo
imana imuhe iruhuko ridashira asize ubutumwa bwiza imusozi 2zahora tumwibuka
Uwo muhanzi yaririmbaga indirimbo zigera ku mutima. Namukunda bikomeye. Gusa imana imwakire mubayo
Don William yari ikitegererezo muri iyi njyana gsa nk’uko tubizi lmana ntiyisubiza ibigwari nawe naruhuke amahoro kko yubatse imitima yabenshi pe! RIP for you Do William!