Umuririmbyi Don Williams yitabye Imana

Umururimbyi w’injyana ya Country wo muri Amerika (USA), Don Williams yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari amaze arwaye.

Umuririmbyi Don Williams yitabye Imana
Umuririmbyi Don Williams yitabye Imana

Amakuru y’urupfu rwe yatangiye gusakara mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 08 Nzeli 2017.

Don Williams, wari ufite imyaka 78, yitabye Imana nyuma yuko mu mwaka wa 2016 atangaje ko avuye mu byo kuririmba.

Don Williams ni umwe mu baririmbyi b’injyana ya Country banditse izina ku isi kubera indirimbo se zakunzwe n’abatari bake cyane cyane kubera ijwi rye.

Yamenyekanye bwa mbere ubwo yaririmbaga mu itsinda ryitwa Pozo Seco Songers ryamenyekanye mu myaka ya 1960. Nyuma yaje kurivamo aririmba wenyine.

Indirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Tulsa Time, Back in My Younger Days, You’re My Best Friend, Lord, I Hope This Day Is Good na Some Broken Hearts Never Mend.

Don Williams usibye kuba yarakunzwe cyane muri Amerika no mu bihugu by’Uburayi, afite n’abafana batari bake mu Buhinde no muri Amerika y’Amajyepfo.

Ni n’umwe mu baririmbyi bake b’injyana ya Country bakoreye ibitaramo muri Afurika. Mu mwaka wa 1997 yashyize hanze DVD yitwa "Into Africa" yafatiye i Harare muri Zimbabwe ubwo yahakoreraga igitaramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

R.I.P Don William, I really like you and your songs. You never die in my heart

Tinah yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

R.I.P Don William your songs still in my heart, I really like you and your songs. You never die in my heart

Tinah yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

I still love Don William even if he had passed way and I remember his song call we got love ,I was watching his sing
.Don William ,your soul still being in peace and internal life

Neza Khadjara yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

Uyu ni we muririmbyi natungiye cassette twa tundi twa kera,namukundaga sana. Que son ame repose en paix, mais attention, ne vous en faites pas on se reverra au paradis.

Natheo yanditse ku itariki ya: 18-09-2017  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo nitwe rero asigiye inganzo abashoboye bamwakire dore ko yakoze

silas hitiyise yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

Tuzahora tukwibuka,. Mélodie yawe nziza, nubutumwa bwiza.
Nurukundo
In its must be love, you are the only One, imagine that,... Nizindi
Imana ikorohereze
Igushyire mu ntore zayo
Uzahora ku mitima yacu abakunzi bawe.
Rip don Williams

Musabyimana IMMACULEE yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Mbanje kwihanganisha umuryango wanyakwigendera Don william,mbonereho nogushimira abantu bitanze bakatugezaho iyinkuru nubwo ibabaje ariko byibura tumenye ibyago twagize.Don William yari umuntu nakundaga bikomeye cyane sinteze kuzamwibagirwa kuko indirimbo ze zanyubakaga cyane cyane cyane !! Yararirimbye ngo This world is not my home,nonekoko birabaye atweretseko kwisi atariho iwacu.ndababaye sinabona ukombivuga gusa nizeyeko garigarateguye ubugingo bwe bwiteka,nizeyeko Imana yoyamuhaye ubutumwa bwiza adusigiye ko igiye kuba imubumbatiye mugituza cyayo kugirango izongere iduhuze nawe kuriwamunsi tuzazamurirwaho maze tukajya kwibanira n’Imana ubuzira herezo.Don William Ruhukira mumahoro ntusize imbwa usize abagabo n’abagore ikivi cyawe tuzacyusa,kandi ntuzibagirana narimwe kuriyisi.Mana akira umugaragu wawe Don William,Amen.

Nayebare yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Imana ikwakire knd izakubashishe kuyibona amaso kuyandi!!

pacifique nkurunziza yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

RIP Ntamuhanzi upfa

hagenimana sylvain yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

ohhhhhhh!!!!!what basi RIP .a
rko ntamuhanzi upfa

hagenimana sylvain yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

R.I.P ,u did well & ur massage will eventually be with ur fans

Emmy yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Imana Imwacyire Mubayo Kk Kwisi turabacumbitsi twamukundaga mubuyima niko bigenda.

Habanabakize Fiston yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka