Mozes Radio waririmbaga muri Good Life yitabye Imana

Abakunzi b’umuziki wa Uganda babyukiye ku nkuru y’akababaro y’uko umwe mu bari bagize itsinda rya Good Life, Moses Ssekibogo wari uzwi nka "Radio" yitabye Imana.

Radio yitabye Imana
Radio yitabye Imana

Iby’urupfu rwe byamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018, nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze mu bitaro ameze nabi cyane.

Yagiye muri "Coma" nyuma yo gukubitwa n’umwe mu bashinzwe kurinda akabari yari yasohokeyemo kitwa Sky Lounge ko muri Kampala, tariki 22 Mutarama 2018.

Amakuru atandukaye yakomeje gukwirakwizwa mu binyamakuru ku cyaba cyarateye ubwo bushyamirane, avuga ko byaturutse ku kutumvikana na nyir’akabari, bigatuma ushinzwe kukarinda yadukira Radio akamuhondagura akamugira intere.

Radio asize icyuho mu itsinda rya Good Life ryashimishije benshi mu karere
Radio asize icyuho mu itsinda rya Good Life ryashimishije benshi mu karere

Ariko abaganga bemeje ko yakubise umutwe hasi, akagira ibikomere by’imbere mu mutwe, byanatumye abakunzi be bamara iminsi bahagayikiye ubuzima bwe.

Mbere gato y’uko apfa, abakunzi be bari bamuteguriye amasengesho yo kumusengera, yagombaga kuba kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

Birababaje gusa imana imwakire mubayo

Niyibizi Simeon yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

IMANA IMWAKIRE MUBAYO

pasccy yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka