Mozes Radio waririmbaga muri Good Life yitabye Imana

Abakunzi b’umuziki wa Uganda babyukiye ku nkuru y’akababaro y’uko umwe mu bari bagize itsinda rya Good Life, Moses Ssekibogo wari uzwi nka "Radio" yitabye Imana.

Radio yitabye Imana
Radio yitabye Imana

Iby’urupfu rwe byamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018, nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze mu bitaro ameze nabi cyane.

Yagiye muri "Coma" nyuma yo gukubitwa n’umwe mu bashinzwe kurinda akabari yari yasohokeyemo kitwa Sky Lounge ko muri Kampala, tariki 22 Mutarama 2018.

Amakuru atandukaye yakomeje gukwirakwizwa mu binyamakuru ku cyaba cyarateye ubwo bushyamirane, avuga ko byaturutse ku kutumvikana na nyir’akabari, bigatuma ushinzwe kukarinda yadukira Radio akamuhondagura akamugira intere.

Radio asize icyuho mu itsinda rya Good Life ryashimishije benshi mu karere
Radio asize icyuho mu itsinda rya Good Life ryashimishije benshi mu karere

Ariko abaganga bemeje ko yakubise umutwe hasi, akagira ibikomere by’imbere mu mutwe, byanatumye abakunzi be bamara iminsi bahagayikiye ubuzima bwe.

Mbere gato y’uko apfa, abakunzi be bari bamuteguriye amasengesho yo kumusengera, yagombaga kuba kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

Birambabaj cyan rwos kuk namukundag, Imana imwakir.

SIRABAHENDA Moses yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

nuko ntari umuntu ukomeye ngo ikifuzo cyanjye kibe itegeko ariko rwose uwamukubise nanjye namusabira gukubitwa mpaka apfuye nawe kuko bibiliya ibivuga neza ko uwicishije inkota nawe azayicishwa.

J.Paul yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Radio IMANA imwakire mubayo tuzahoratumwibuka.

Bigirimana alias big guest boy yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

gusa pole sana mungu amubariki.

fire g yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Ndifuza ko uwokwagirwa n’icaha yobihanirwa kuko ntakititonderwa.ufashingingo gihutihuti ntivyigera biba vyiza.

Cool man yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

RIP radio IMANA imwakire mubayo.

Bebe yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

IYONKURU IRABABAJE REDIO IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

NIYONZIMA ALEX yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Yooo!! mozes radio imana imwakire mubayo twamukundaga

Bwiza ifeza yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Nonese uwamukubise bamuvugaho iki?

Patrick yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

mbega inkuru mbi ya mugitondo birababaje biteye n’agahinda.Good life ndi umwe muba fans bayo, gusa WIZO ni yihangane ntago asigaye wenyine, twebwe nkaba fanas ba good life tugufashe mumugongo, ihangane. R.I.P RADIO.

Anas Alias Bwarya yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Yo mbega inkuru mbi ya mugitondo! birambabaje binteye nagahinda, Good life nayikundaga cyane! WIZO nawe yihangane ntago asigaye wenyine turi kumwe nkaba fans ba Good life. R.I.P RADIO.

Anas alias Bwarya yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Ndababaye cyaneeee! nanjye namukundaga birenze arko nyine lmana yisubije ibyayo ntampaka twatera imwakire mu bayo.ntakundi

Emynem yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka