Mid City Radio yanze kuba ingaruzwamuheto y’indirimbo za Ed Sheeran

Radio yo mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza yitwa Mid City Radio yafashe umwanzuro wo kudacuranga indirimbo zo kuri album ya Ed Sheeran yise Divide, zimaze iminsi irindwi yose zihariye imyanya 10 ya mbere ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane muri iki gihugu.

Mid City Radio yanze gukina indirimbo za Ed Sheeran nk'uko izindi radio zirimo kubigenza
Mid City Radio yanze gukina indirimbo za Ed Sheeran nk’uko izindi radio zirimo kubigenza

Album Divide ya Ed Sheeran yagiye ahagaragara ku itariki 3 Werurwe 2017, ariko kuva ubwo ku rutonde rw’indirimbo 10 za mbere zikunzwe cyane mu Bwongereza, nta zindi zirimo kumvikana kuri radio zitandukanye usibye izo kuri iyo album iherutse no kwegukana imyanya 16 yose muri 20 zikunzwe kurusha izindi muri uyu mwaka.

Imwe mu maradio yigenga mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham, Mid City Radio yo yahisemo kunyuranya n’izindi, yanga kuba ingaruzwamuheto cyangwa ingaruzwamicro y’indirimbo za Ed Sheeran.

Iyo radio yanditse kuri twitter ko itangaje ku mugaragaro ko itazigera na rimwe ivuza indirimbo za Ed Sheeran.

Urubuga Metro dukesha iyi nkuru ruravuga ko kuri Ed Sheeran ibi nta cyo bivuze mu gihe we yibereye mu munezero utagira ingano kubera amafaranga akomeje kwisukiranya kuri conte ye kubera Album ye Divide imaze kwinjira mu mateka ya muzika mu bwongereza no ku isi yose.

Imwe mu ndirimbo zikomeje kumvikana cyane kuri iyo album ni iyitwa Shape of you

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka