Belgique: Charly na Nina beretswe urukundo rudasanzwe
Ku nshuro ya mbere bataramiye mu gihugu cy’Ububirigi, Charly na Nina beretswe ko ibihangano byabo bikunzwe cyane muri iki gihugu.
Iki gitaramo cyabereye ahitwa Birmingham Palace Mu Mujyi wa Brusel , kitabiriwe n’umubare munini w’abafana b’aba bahanzi, biganjemo Abanyarwanda baba muri iki gihugu, aho babagaragarije urukundo rudasanzwe
Aba bahanzi bataramye ku buryo bwa Live bacurangirwa n’abanyamuziki babizobereyemo barimo Mihigo Francois Chouchou ukomoka mu Rwanda, Ras Kayaga, Didier Touch utunganya umuziki mu Bubirigi n’abandi.
Mu gihe kirenga isaha bamaze baririmbira abakunzi babo, baririmbye indirimbo zabo zikunzwe zirimo ‘Owooma bafatanyije n’umugande GeoSteady’, ‘Indoro bakoranye na Big Farious’, ‘Face to Face’, ‘Bye Bye’ n’izindi.
Amwe mu mafoto Charly na Nina bataramira mu bubirigi:
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Oya! Icyabafashi Ni Gahunda Ya Ndi Umunyarwanda Na Made In Rwanda, Ntaho Baragera.Gusa Bongere Ingufu.
turabakunda ntimuziyambike ubusa nka ba bana bandi kandi courage mukore cyane mwa nfura mwe
Waouu cogs kubahanzi bacu nibyagaciro cyane kuko bigaragaza ko umuziki wacu wateye imbere courage kuri ch&nn
iki nicyo gibe cyabo nibagikoreshe bakibyaze umusaruro mbifurije impagarike n’ubuzima mu rugendo rwa muzika yabo.