Abagore batwite barya ibitaka bishobora kubagiraho ingaruka

Hari abagore batwita bakavuga ko bumva bashaka kurya ibintu ubusanzwe bitaribwa, harimo ibitaka, amakara y’imbabura, ingwa n’ibindi, kandi bakavuga ko batashobora kubyibuza kubera ko babiretse babura amahoro ndetse bakumva baguwe nabi. Ariko se ibyo biterwa n’iki? Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko hari aho bigera uko kurya ibitaka n’ibindi bitagenewe kuribwa n’abantu bikagira ingaruka ku buzima bwabo.

Ku rubuga Healthline.com, bavuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko uko kurarikira ibintu bidasanzwe biribwa ku bagore harimo nko kurya ibitaka n’ibindi, ari byo bita ‘pica cravings’, biterwa n’impinduka ziba zabaye ku budahangarwa bw’umubiri w’umugore utwite, ndetse no guhindagurika kw’imisemburo bijyana no gutwita.

Indi mpamvu ivugwa ishobora kuba itera uko kurarikira kurya ibitaka ngo ni ubutare bwa ‘fer’ buba ari bukeya mu mubiri cyangwa se amaraso aba adahagije, bikamukururira kumva yarya ibitaka. Gusa kuri urwo rubuga bavuga ko ubushakashatsi bugikomeza gukorwa kugira ngo hazamenyekane n’izindi mpamvu zitera uko kurarikira cyangwa se gutwarira kurya ibitaka bikunze kuba ku bagore batwite.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Tanzania yitwa Mkwawa University College of Education (MUCE), nk’uko byatangajwe na Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania, bwagaragaje ko hari ingaruka mbi zigera ku buzima bw’abo bagore batwita bakararikira kurya ibitaka kandi bakabirya cyane.

Umwe mu nzobere zakozwe ubwo bushakashatsi, witwa Hellen Kassian, yatangaje ko ibitaka abagore batwite barya, biba birimo za bagiteri nyinshi zishobora kubatera indwara ubwabo, ariko zitaretse n’abana batwite.

Yagize ati “Twagiye aho bakunda gukura ibitaka n’ibumba bumisha bakajyana mu isoko, dufata n’ibyamaze kugezwa ku isoko tujya kubipima muri Laboratwari, dukora ubushakashatsi bushingiye kuri siyansi, dupimisha imashini ya Lamina Floor, ariko za bagiteri twabonyemo ni nyinshi cyane, zirenga 500.000. Ibi rero byagira ingaruka zikomeye ku buzima. Kurya ibitaka si byiza ku mugore utwite no ku mwana uri mu nda ye”.

Impamvu Hellen Kassian yavuze ko kurya ibitaka ari bibi kandi bigira ingaruka ku bagore batwite, ngo ni uko uwo mubare munini gutyo wa za bagiteri ziba ziri mu bitaka, ushobora gutera indwara zitandukanye yaba ku mugore utwite ubirya, ariko bitaretse n’umwana aba atwite.

Yakomeje agira ati,” Hari ibitaka barya kandi babicukuye ahantu hatuwe, iyo ahantu hatuwe, noneho ibyo bitaka bahacukura biba ari bibi kurushaho”.

Hellen Kassian yatanze inama ko inzego z’ubuzima zajya zigisha abantu ingaruka zo kurya ibyo bitaka mu gihe batwite, ariko bakigishwa n’ibyo bakwiye kurya bizima birimo ubutare baba bashakira mu kurya ibitaka.

Umwe mu bagore batwite barya ibyo bitaka witwa Hilda Ngezi yabwiye Mwananchi ko ikimusunikira kurya ibyo bitaka, ariko uko yumva abishaka cyane ku rwego rw’uko aba adashobora no kwifata ngo abireke, nubwo hari ibibazo bimutera harimo kwituma bimugoye kuko yituma impatwe.

Yagize ati “Ubwanjye iyo nabiriye nituma impatwe, ariko sinashobora kwibuza kubirya. Nibatubwire icyo twazajya turya mu gihe twifuje cyane kurya ibitaka”.

Ku rubuga www.news24.com, bavuga ko ku bagore batwite bumva bararikira cyane kurya ibitaka, kandi bashaka kubyibuza kubera impungenge z’uko byabatera indwara zirimo inzoka zo mu nda n’izindi ndwara, bashobora kujya kwa muganga, bakaba bakwandikirwa ibinini bya ‘fer/iron’, magnesium, cyangwa se na zinc.

Ikindi ngo bashobora kwibanda ku biribwa bikize ku butare bwa fer, harimo beterave, n’inyama z’umwijima kuko ibyo byombi byiganjemo ubutare bwa fer, kandi byabafasha kugabanya kurarikira ibitaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko.Muli Afrika abagore batwite bakora imihango myinshi.Hali n’abavuga ngo "batwitiye kurya inyama".Kubyara Umwana nicyo kintu kidushimisha kurusha ibindi byose.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bacana inyuma,bariba,barikubira,barica,barabeshya,barasambana (bakabyita gukundana),bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Bene abo,Imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze abayumvira gusa nubwo aribo bacye nkuko bible ivuga.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 20-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka