Umuhanzikazi Bad Black wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe Polisi ya Uganda

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda witwa Shanita Namuyimbwa uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bad Black uherutse gufatirwa mu Rwanda yashyikirijwe Polisi ya Uganda kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Uganda The Chimpreports kibitangaza, ngo polisi y’u Rwanda yamushyikirije igihugu cye tariki 28/11/2013 ku mupaka wa Gatuna ahita yurizwa imodoka ajyanwa mu Mujyi wa Kampala aho yagejejwe imbere y’ubutabera kuwa Gatanu.

Bad Black n’umwana we ukiri muto yagaragaye kuri Television ya NTV yo mu Bugande agisohoka mu ngoro y’ubutabera yurizwa imodoka n’ibikapu bye ajyanwe muri Gereza nkuru ya Luzira.

Uyu mugore yafatiwe mu Rwanda akurikiranweho ibiyobyabwenge, hari hashize igihe irengero rye ritazwi nyuma yo gutoroka ubutabera bwa Uganda aho yari yahawe uruhusa rwo kujya kwivuza ibere nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni 100 z’amashiringi ya Uganda.

Ashinjwa kunyanganya akayabo k’amafaranga abarirwa mu mamiliyari Sosiyete yari afatanyije n’umukunzi we w’Umwongereza muri Uganda. Urukiko rwamukatiye imyaka 5 y’igifungo, akaba yari amaze gukora gusa amezi 5.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

POLICE NIZIKORANE NEZA KUKO NIBYO BYARI BYARAABUZE.

MZEE,PASTER yanditse ku itariki ya: 3-06-2014  →  Musubize

uwomugore akwiriye guhanwa

nshizirungu jeris yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

uyu mugore bad black ntabwo ari umuhanzikazi ahubwo ni indaya yibye umwongereza amafaranga akoreshwa muri uganda agera kuri miliyari 11

rukundo yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka