P Square yasenyutse ikagaruka ivuguruye irateza urujijo mu bafana
Nyuma yo guhumuriza abafana ko P Square igiye gusubirana, Peter yagaragaye akora igitaramo cya wenyine i Dubai.
Ibi bije nyuma y’aho Peter Okoye ari we mpanga nkuru muri babiri bahoze bagize P Square, ahinduye izina akiyita Mr P. Mu minsi yashyize kandi yashyize hanze, ku giti cye, indirimbo zirimo nk’iyitwa “Look into my eyes.”
Peter wakoze igitaramo nk’umuhanzi ku giti cye tariki 7 Mata 2016, i Dubai, yagize ati “Ni amategeko mashya y’itsinda agiye kujya yemerera buri umwe muri twe kuririmba wenyine mu gihe abyifuje. Ni byo twabonye byahesha amahoro umuryango.”
Murumuna we Paul we ati ”Turabinginze mukomeze kudushyigikira buri wese mu byo arimo, nyamara ntibizatubuza kujya tunakorera hamwe nk’itsinda. Turacyari hamwe, turacyari umuryango.”
Gutandukana kwa P Square kwavuzwe cyane mu minsi yashize ni ko kwatumye mukuru wabo wari umujyanama wabo muri muzika, Jude Okoye, yegura ku mirimo ye.
Isoko y’ubwumvikane buke hagati y’aba basore bakunzwe bikomeye muri Afurika, ntivugwaho rumwe na na benshi.
Bamwe bakeka ko byatewe n’uyu mukuru wabo, Jude Okoye, wakundwakazaga Paul muto muri bose. Yanamugaragarizaga ko impanga nkuru Peter ntacyo amarira itsinda mu bijyanye no kuririmba, cyane ko we yari umuhanga cyane mu byo kubyina.
Hari n’amakuru ahwihwiswa ko nyina ubabyara, yaba yarapfuye azize ko aba basore bamutanzeho igitambo mbere gato yo kwamamara bakorana n’abahanzi nka Akon na Rick Ross.
Aba basore bigeze gutaramira Abanyarwanda kuri Stade Amahoro mu Ukuboza 2012 mu ndirimbo zibyinitse nka “Alingo”.
Aya makuru yose n’imikorere mishya bavuga ko bagarukanye, benshi ntibabishira amakenga. Ikibazo gikomeye kiragira kiti ”Ese P Square izongera kubaho? ”
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
abavukana niko bama nimubark rro bazovyihrza bo nabo (pro)
Paul Ararenze Man Arabyina Kbs Icyongeye Asa Na Usher Big Up kuli Kigalitoday!
abo bahungu nibakure abantu murujijo.
Ino nkulu yababavandimwe irababaje pee ! None koko nimamo bitangiye akabura ntikaboneke nkigitambo cyumuziki wabo bwite nishyano kbs nukuli uwo mubano imana ntikawuh’amaholo