Oprah Winfrey yasabye imbabazi kuba yaravuze ko mu Busuwisi hakiri ivangura rishingiye ku ruhu

Mu kiganiro n’abanyamakuru bo mu Busuwisi (Switzeland) kuri uyu wa 12/08/2013, Oprah Winfrey yasobanuye ko amagambo yavugiye mu iduka ricuruza ibikapu by’abahgore, atari agamije guteza impagarara zakuruwe n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.

Oprah Winfrey, ni umuherwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera ibiganiro bye bikundwa n’abantu benshi ku isi hose bitambuka kuri shene ya MNT.

Oprah Winfrey.
Oprah Winfrey.

Ubwo yari ari mu Busuwisi kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Zurich aho yari yagiye mu itegurwa ry’ibirori bita ‘The Butler’ Oprah yagiye mu iduka kugura igikapu cyo mu ntoki, ariko umukozi wo muri iryo duka ryitwa Trois Pommes yanga kukimuhereza ngo amubwira ko atabasha kukigura.

Oprah yahise ababara cyane abwira bagenzi be bari bamuherekeje ko mu Busuwisi bagifite ikibazo cy’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu.

Nyuma rero ngo ikibazo cyaje gufata indi ntera, abanyamakuru baba barahasesekaye, si ukwandika biva inyuma, bemeza ko Oprah yarakariye Ubuswisi ko bukirimo ivangura rishingiye ku ruhu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ariko, Oprah yasabye imbabazi avuga ko kuba atavuze izina ry’iduka ahubwo akabyitirira Ubusuwisi, ngo ari ikosa atakoze abigambiriye.

Nyiri butike yitwa Troip Pommes, yerekana igikapu cyatumye Oprah asuzugurwa.
Nyiri butike yitwa Troip Pommes, yerekana igikapu cyatumye Oprah asuzugurwa.

Oprah yagize ati: "Jye nabivuze nsa n’utanga urugero rwo kuba umuntu ari ahantu abaho batiyumvisha ko yashobora kugera cyangwa se ngo abe yashobora kugura ikintu runaka mu iduka kubera ibara ry’uruhu rwe”.

Ibi rero ngo yabitewe n’uko yabajije igiciro cy’igikapu gikoze mu ruhu rw’ingona, umukozi wa butike akanga kukimuhereza ngo akirambagize, ahubwo akamubwira igiciro cyacyo gusa.

Umukozi wo muri iyo butike yitwa Trois Pommes iri mu mujyi wa Zurich ngo yabwiye Oprah ko kigura ibihumbi 38 by’amadolari y’abanyamerika, ngo kandi ko atabasha kukigura. Oprah rero byaramutangaje cyane kumva hakiri abantu batekereza batyo.

Yagize ati: “Nimwibaze namwe, kujya mu iduka nshaka guhaha, aho kugira ngo banyakire ahubwo bakihutira kureba uwo ndiwe n’uko nsa mbere yo kumva icyo nifuza.”

Ibi byose rero byamubayeho mu gihe mu mpera z’ukwezi kwa Kamena Oprah yinjije miliyoni 77 z’amadolari y’abanyamerika nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru The Forbes.

Oprah akomeza agira ati: “ubwo ninjiraga muri iryo duka, nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko mfite amafaranga, nta mpeta cyangwa inigi z’igiciro narinambaye, yemwe habe ngo narinambaye n’inkweto zihenze, ariko ndibaza ko mu bihe tugezemo, umuntu uwo ari we wese, afite uburenganzira bwo kwinjira mu iduka iryo ari ryo ryose, agasaba ko bamwereka icyo yifuza kugura. Ibi ariko si ko byangendekeye” .

Iduka Oprah yari yagiyemo guhaha igikapu.
Iduka Oprah yari yagiyemo guhaha igikapu.

Hagati aho nyiri iryo duka, umusuwisikazi witwa Trudie Goetz, yarengeye umukozi we avuga ko ibyo Oprah avuga byamubayeho ari akabazo k’amafuti.

Ibirori bita ‘The Butler’ Oprah yatumiwemo mu Busuwisi bizaba kuri uyu wa gatanu tariki 16/08/2013, bikaba ari ibirori bivugwamo amateka y’umukozi wakoze muri perezidanse ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House) ku ngoma z’abaperezida barindwi bose.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka