Megan Lynne Young wo muri Philippines niwe wegukanye umwanya wa Miss Monde

Mu marushanwa yo gutora Nyampinga mwiza ku isi yabaye tariki 28/09/2013, yabereye ahitwa Bali Nusa Dua muri Indonesia, Megan Young wo mu gihugu cya Philippines niwe wegukanye umwaka wa Nyampinga ubahiga ku isi.

Iri kamba nyampinga w’igihugu cya Philippines yambaye akaba yararihataniraga n’abandi bakandida 124 bo mu bihugu bitandukanye ku isi.

Miss Monde 2012, Wenxia Yu wo mu Bushinwa arimo kwambika ikamba Miss mushya Megan Young wo muri Philippines.
Miss Monde 2012, Wenxia Yu wo mu Bushinwa arimo kwambika ikamba Miss mushya Megan Young wo muri Philippines.

Igisonga cya mbere cya Miss Monde 2013 ni Miss wo mu Bufaransa Marine Lorphelin nawe wishimiye cyane umwanya yatsindiye kandi uyu mwanya ukaba wanishimiwe n’Abafaransa benshi kuko hari hashize imyaka myinshi batabona umwanya nk’uyu mu marushanwa ya ba Nyampinga.

Miss France Marine Lorphelin, yishimiye umwanya yegukanye w'igisonga cya Miss Monde 2013.
Miss France Marine Lorphelin, yishimiye umwanya yegukanye w’igisonga cya Miss Monde 2013.

Miss Monde 2013, Megan Lynne Young, yavutse kuwa 27 Gashyantare 1990, avukira muri Virginia ahitwa Alexandria muri Leta zunze Ubumwe za America.

Akaba atsindiye uyu mwaka afite imyaka 23 y’amavuko gusa. Yize amashuri yisumbuye muri Philippines ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Benilde.

Megan Lynne Young yegukanye ikamba ahize abakandida bagera ku 124 bari bahanganye.
Megan Lynne Young yegukanye ikamba ahize abakandida bagera ku 124 bari bahanganye.

Megan Lynne Young, wegukanye uyu mwanya akaba n’ubundi yari akunzwe mu gihugu cye cya Philippines kuko yari n’umukinnyi ukomeye cyane w’ama films, n’ama serie akaba azwi cyane mu yamenyekanye yitwa Télénovela Rubi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

sha arabikwiye.

iradukunda bertrand yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

sha akakana nikeza pe(her beauty will give her another term when she uses her it very well.

iragaba yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

Uyu Miss World akina muri film serie RUBI yitwa Sophie mushiki wa Alexandre

Alias yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka