Katy Perry yakuye Justin Bieber ku mwanya wa mbere mu gukurikirwa n’imbaga kuri Twitter

Katy Perry, umuririmbyikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, niwe uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abakurikirwa n’abantu benshi ku rubuga mpuzambaga rwa Twitter kuko akurikirwa n’abantu miliyoni 46 n’ibihumbi 529 n’abantu 319.

Katy Perry, ufite imyaka 29 y’amavuko, agiye ku mwanya wa mbere, awukuyeho umuririmbyi wo muri Amerika, Justin Bieber, wari warawugiyeho muri Mutarama 2013. Justin Bieber, uri ku mwanya wa kabiri, akurikirwa n’abantu miliyoni 46 n’ibihumbi 507 n’abantu 82.

Umuririmbyikazi Katty Perry niwe uza ku mwanya wa mbere mu gukurikirwa n'abantu benshi kuri Twitter.
Umuririmbyikazi Katty Perry niwe uza ku mwanya wa mbere mu gukurikirwa n’abantu benshi kuri Twitter.

Ku mwanya wa gatatu haza umuririmbyikazi wo muri Amerika, Lady Gaga, ukurikirwa kuri Twitter n’abantu miliyoni 40 n’ibihumbi 400 n’abantu 759.

Lady Gaga yamaze imyaka itatu yose ku mwanya wa mbere w’abantu bakurikirwa cyane kuri Twitter mbere y’uko Justin Bieber amukura kuri uwo mwanya.

Barack Obama, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aza ku mwanya wa kane. Akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 39. Naho umuririmbyikazi Taylor Swift aza ku mwanya wa gatanu aho akurikirwa kuri Twitter n’abantu miliyoni 36.

Justin Bieber avuye ku mwanya wa mbere w'abakurikirwa cyane kuri Twitter awumazeho amezi arenga 10.
Justin Bieber avuye ku mwanya wa mbere w’abakurikirwa cyane kuri Twitter awumazeho amezi arenga 10.

Icyaba ngo cyaratumye Katy Perry aza ku mwanya wa mbere w’abantu bakurikirwa cyane kuri Twitter, byaba ari uko yavuzwe cyane ubwo Niall Horan, umusore w’imyaka 20, uririmba mu itsinda rya One Direction, yamusabaga urukundo, yikinira, abinyujije kuri Twitter; nk’uko Daily Mail, ikinyamakuru cyo mu Ubwongereza cyabitangaje.

Katy Perry kandi aza ku mwanya wa kabiri ku bantu bafite inshuti nyinshi ku rubuga mpuzambaga rwa Facebook. Afite inshuti miliyoni 59 n’ibihumbi 25. Lady Gaga niwe uza ku mwanya wa mbere n’inshuti miliyoni 60 n’ibihumbi 35.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye,ndashimira cyane,uwo muhanzikazi,nakomereze aho.

Innocent yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Katy perry arabikwiye kabsa!!

Hoody yanditse ku itariki ya: 21-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka