Kanye West yahanishijwe amasaha 250 y’imirimo ifitiye inyungu igihugu

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Rap, Kanye West, yahanishijwe igihano cyo kumara imyaka ibiri yitwararitse kubera ibyaha yahamijwe byo guhohotera umunyamakuru wamufotoye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Los Angeles umwaka ushize ari kumwe na fiancée we Kim Kardashian.

West agomba no kuzitabira inshuro 24 zose ibiganiro bigamije kumufasha kugabanya uburakari, kandi akamara amasaha 250 akora imirimo ifitiye igihugu inyungu kubera ko yahohoteye umunyamakuru ufotora Paparazzo Daniel Ramos muri Nyakanga umwaka ushize.

Paparazzo Daniel Ramos ashinja Kanye West ko yamukubise ibipfunsi by’imyungikanyo ndetse agashaka no kumushikuza apareil ye kandi ngo nta kosa yari amukoreye.

Umuraperi Kanye West ushinjwa guhohotera abanyamakuru.
Umuraperi Kanye West ushinjwa guhohotera abanyamakuru.

Kanye West w’imyaka 36 y’amavuko ntiyemera ibyo byaha byose, mu gihe umurega yemeza ko agifata imiti kubera ibikomere n’imvune yatewe na Kanye West.

Uwo gafotozi kandi yavuze ko afite ubwoba ko West ashobora kongera kumugirira nabo kuko ngo we ubwe yatangaje kuri TV mu kwakira k’umwaka ushize, ko nta mutekano ashobora kugirira aho Los Angeles.

Usibye ko we yabivuze mu yandi magambo yumvikanishaga ko ari mu kigo cy’inyamaswa z’ishyamba agira ati: "It’s not safe for you in this zoo," nk’uko Kanye West yabibwiye umunyamakuru amubajije ku by’uriya gafotozi.

Paparazzo Daniel Ramos ashinja Kanye West ko yamukubise.
Paparazzo Daniel Ramos ashinja Kanye West ko yamukubise.

Mu mwaka wa 2008 Kanye West nabwo yatawe muri yombi ashinjwa guhohotera abanyamakuru ku kibuga cy’indege akabamenera ibikoresho, ariko urubanza bararuretse kuko yahise yemera kwishyura ibyo yari yangije akanakurikirana ibiganiro byo kumufasha kugabanya uburakari.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka