Imvugo nziza ntacyo ihombya, imvugo nziza irahumuriza kabone n’aho waba ubwirwa nabi-Mani Martin

Umuhanzi Mani Martin usanzwe amenyereweho gutanga ubutumwa bwiza aragira inama abantu kugira imvugo nziza kabone n’ubwo bo baba babwirwa nabi. Mani Martin yemeza ko ijambo ryiza rihumuriza kandi rigahoza uwashegeshwe n’imvugo mbi imubwirwa.

Mani Martin kandi avuga ko kuvuga neza ari nta kiguzi bisaba kuko bitagurwa. Yagize ati: “Ijambo ryiza ntirigira uko risa, imvugo nziza irahumuriza n’aho waba wahabye! ntibihenze, ndetse yewe nta n’icyo bigurwa kuvuga neza”.

Umuhanzi Man Martin aririmba atanga ubutumwa bw'amahoro n'ubworoherane.
Umuhanzi Man Martin aririmba atanga ubutumwa bw’amahoro n’ubworoherane.

Akomeza agira ati: “Imvugo nziza itera ineza n’aho uyibwirwa yaba amerewe nabi! Ijambo ryiza riranakosora k’uwakosheje burya ntirihutaza nk’irivuganywe inabi yo kagenda buheriheri!”

Uyu muhanzi ukiri muto ngo yigeze gukomeretswa n’imvugo mbi yabwiwe ikamushegesha, ariko yemeza ko yakijijwe n’undi wamubwiye imvugo nziza.

Agira ati: “Nibutse ijambo ryiza umuntu yigeze kumbwira hambere aho nko mu myaka ya za 2009. Icyo gihe numvaga imvugo nyinshi mbi zidashimishije mu matwi yanjye, ni uko ijambo rimwe gusa ryiza risa nk’umutonyi w’imvura yo mu mpeshyi nako mu butayu riba ringezeho kandi niryo ryankijije agahinda numvaga ntabasha kubona uko ngatura. Ryahise ritesha agaciro imvugo mbi zose nari narumvise!"

Man Martin akomeza agira ati "Uwo muntu nyir’imvugo nziza aragahora avuga neza, arakagira Imana n’abantu bamubwira neza. Ivugire neza ntacyo bitwaye, n’aho wowe waba ubwirwa nabi wowe iyo uvuze neza uhosha byinshi mu byigize Kagarara!”

Mani Martin yasoje ubutumwa bwe yifuriza abantu bose urukundo n’amahoro.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turagukunda n`ibihangano byawe biratunyura

lyly yanditse ku itariki ya: 11-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka