Hagiye gutorwa umunyamideri uhiga abandi

Ikigo Kigali Fashion Week kigiye gutora umunyamideri uhiga abandi, akazafashwa gukorana n’ibigo mpuzamahanga.

Baganira na KT Radio mu kiganiro Showbusiness Time cyo ku wa 16 Ukwakira 2015, abategura bavuze ko bagitangije bagamije gufasha abanyamideri bo mu Rwanda kugera ku rwego mpuzamahanga no kubasha gutungwa n’impano zabo.

Bagiye gutora umunyamideri uhiga abandi.
Bagiye gutora umunyamideri uhiga abandi.

Umulisa Phiona Cecile, ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) muri Kigali Fashion Week na Rwanda Fashion Council, yagize ati “Igikorwa cya Rwanda’s Next Top Model Season 1 igiye kwibanda cyane ku ba models (Abanyangendo Nziza), tukaba twarahaye amahirwe abantu batari babimenyereye. Twatangiriye hasi mu cyaro tureba abantu bafite ibisabwa, ariko n’abari basanzwe ari aba models na bo barimo ariko ntabwo ari umubare munini.”

Akomeza avuga ko amahirwe bayahaye cyane cyane abashya mu rwego rwo kurushaho kwagura imideri no kuvumbura impano nshya zitari zisanzwe zizwi.

Muri iki gikorwa, ngo bazatoza abanyangendonziza (models) bagera muri 30 batoranyijwe hirya no hino mu gihugu bahize bagenzi babo, ku musozo hakazagera abanyamideri 10 ari na bo bazatoranywamo ubahiga bose mu gikorwa kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 6 Ugushyingo 2015 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera ku isaha ya saa tanu z’ijoro.

Kwinjira muri iki gikorwa ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 ku muntu umwe, ibihumbi 20 ku uherekejwe na 5000 ku munyeshuri ufite ikarita; ugahabwa n’icyo kunywa.

Bimwe mu bihembo bizahabwa uzahiga bagenzi be nk’uko Cecile yakomeje abidutangariza, harimo gukorana n’ikigo GK Hair cyo muri Amerika cyita ku misatsi akaba isura yacyo (Face). Ni ukuvuga ko azashyirwa ku bikorwa (products) byayo, azajya muri Amerika, azamamazwa n’ibindi binyuranye.

RDB kandi ngo izamufasha kuzajya yitabira n’ibindi bikorwa by’imideri mu bindi bihugu, ahabwe terefoni na Techno, n’ibindi bihembo binyuranye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

morning i’m francia i want to be top model on your service!please answed me!

france chirimwami yanditse ku itariki ya: 3-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka