Dr. Jose Chameleone yahuye n’umunyepolitiki Dr. Kiiza Besigye

Mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 12/08/2013, ubwo yiteguraga kwerekeza mu gitaramo muri Tanzaniya umuhanzi Joseph Mayanja uzwi ku izina ry’ubuhanzi Dr. Jose Chameleone yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook ifoto ari kumwe na Dr. Kiiza Besigye utavuga rumwe na Museveni.

Gushyira iyo foto ku rubuga nkoranyambaga byatunguye abakunzi be benshi basanzwe bamuzi nk’umuhanzi ukunzwe ariko wirinze kugaragaza aho aherereye mu bya politiki, bituma bibaza niba ashyigikiye Dr. Besigye umaze imyaka ibiri ahanganye na Leta mu myigarambyo yise “walk to work.”

Dr. Jose Chameleone utavuga aho yifotazanyije n’uwo munyepolitiki, yateye ikirenge mu cya Bebe Cool usanzwe uzwi muri politiki nubwo ari umuhanzi.

Yatumiye Dr. Besigye ubwo yasohoraga alubumu yise “Tugambire kuri Jennifer” yavugaga ko Musisi Jennifer, Umunyamabanga uhorahora w’Umujyi wa Kampala ahutaza abantu b’amikoro make baba mu Mujyi wa Kampala.

Umuhanzi Jose Chameleone ari kumwe Dr. Kiiza Besigye wabaye umuyobozi FDC.
Umuhanzi Jose Chameleone ari kumwe Dr. Kiiza Besigye wabaye umuyobozi FDC.

Yerekeza muri Tanzaniya Jose Chameleone yatangaje ko umuziki umugejeje kure ariko bitoroshye, aho yagize ati: “ nk’Umugande wuzuye, ntewe ishema no kuba muri Tanzaniya aho umuziki wateye imbere. Mu gihe nerekeza muri Tanzaniya, ndibutsa abakunzi b’umuziki ko umuziki ari wo ungejeje kuri ibi ariko ntibyoroshye nubwo nkurimo kandi bashima umusanzu wanjye.”

Dr. Jose Chameleone ukabakaba imyaka 44 y’amavuko yatangiye umuziki mu myaka y’i 1990 kuva icyo yubatse izina mu muziki bituma akuramo n’agatubutse ku buryo itangazamakuru rimushyira mu bahanzi 10 bakize muri Afurika.

Yahimbye indirimo zakunzwe by’umwihariko mu Rwanda nka “Djamila”, “kipepeo”, “Shida za dunia”, “Bayuda” n’izindi, aheruka gususurutsa Abanyarwanda mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 y’umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka