Katy Perry, umuririmbyikazi wo muri Amerika, ni we uyoboye urutonde rw’abaririmbyi b’abagore binjije amafaranga menshi mu mwaka wa 2014-2015.
Ikigo Kigali Fashion Week kigiye gutora umunyamideri uhiga abandi, akazafashwa gukorana n’ibigo mpuzamahanga.
Nyampinga w’Umurage Bagwire Keza Joannah akeneye amajwi y’Abanyarwanda ngo abashe kwegukana intsinzi mu marushanwa y’ubwiza bushingiye k’umurage ku rwego rw’isi.
Beyoncé Knowles, umuririmbyikazi wo muri Amerika, indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa “XO” bivugwa ko yaba yarayibye undi muririmbyi wo muri Amerika, ufasha abandi kuririmba (backup singer), witwa Ahmad Lane.
Umuriribyi José Chameleone wo muri Uganda yasabwe n’umukuru w’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu kwita ku buryo bwihariye ku kwamamaza no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’ahantu nyaburanga 40 haherereye mu gace kitwa Busoga aho muri Uganda.
Umuhanzi Mani Martin usanzwe amenyereweho gutanga ubutumwa bwiza aragira inama abantu kugira imvugo nziza kabone n’ubwo bo baba babwirwa nabi. Mani Martin yemeza ko ijambo ryiza rihumuriza kandi rigahoza uwashegeshwe n’imvugo mbi imubwirwa.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Rap, Kanye West, yahanishijwe igihano cyo kumara imyaka ibiri yitwararitse kubera ibyaha yahamijwe byo guhohotera umunyamakuru wamufotoye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Los Angeles umwaka ushize ari kumwe na fiancée we Kim Kardashian.
Melanie Brown w’imyaka 38 uzwi ku izina ry’ubuhanzi Mel B, waririmbaga muri Spice Girls yatangaje ko umunsi mukuru wa Noheli azawurira mu Rwanda ari kumwe n’umuryango wa Perezida Paul Kagame.
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda witwa Shanita Namuyimbwa uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bad Black uherutse gufatirwa mu Rwanda yashyikirijwe Polisi ya Uganda kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.
Katy Perry, umuririmbyikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, niwe uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abakurikirwa n’abantu benshi ku rubuga mpuzambaga rwa Twitter kuko akurikirwa n’abantu miliyoni 46 n’ibihumbi 529 n’abantu 319.
Icyamamare mu gukina firime w’umunya Koreya y’Epfo, Song II Gook, uzwi cyane nka Jumong, ngo yaba aherutse mu Rwanda kureba uko yakubaka inzu y’ubucuruzi, izibanda ku kuzamura imibereho y’abagore b’abapfakazi mu karere ka Musanze.
Mu marushanwa yo gutora Nyampinga mwiza ku isi yabaye tariki 28/09/2013, yabereye ahitwa Bali Nusa Dua muri Indonesia, Megan Young wo mu gihugu cya Philippines niwe wegukanye umwaka wa Nyampinga ubahiga ku isi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru bo mu Busuwisi (Switzeland) kuri uyu wa 12/08/2013, Oprah Winfrey yasobanuye ko amagambo yavugiye mu iduka ricuruza ibikapu by’abahgore, atari agamije guteza impagarara zakuruwe n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.
Mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 12/08/2013, ubwo yiteguraga kwerekeza mu gitaramo muri Tanzaniya umuhanzi Joseph Mayanja uzwi ku izina ry’ubuhanzi Dr. Jose Chameleone yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook ifoto ari kumwe na Dr. Kiiza Besigye utavuga rumwe na Museveni.
Chris Brown yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko ateganya gusezera kuri muzika ngo namara gushyira ahagaragara album ye yise ‘X’. Impamvu ngo nta yindi, Chris yavuze ko ngo yabitewe n’ikosa yigeze gukora afite imyaka 18.
Umuhanzi 50 Cent yitabye urukiko rwa Los Angeles kuwa kabili tariki 06/08/2013, kubera ibyaha aregwa byo kwangiza ibikoresho no guhohotera uwo babana, ubwo yashwanaga n’umukobwa bigeze gucudika witwa Daphne Joy.
Angelina Jolie, umukinnyi wa filime wo muri Amerika, niwe mukinnyi wa filime w’umugore winjije amafaranga menshi hagati y’umwaka wa 2012 na 2013, mu bakinnyi ba filime b’igitsinagore b’i Hollywood.
Umuhanzi Kanye West ashobora guhamwa n’icyaha cyo gushaka kwambura ku ngufu, nyuma y’uko agiranye amakimbirane na gafotozi (photographe) wari urimo kumufotora ku kibuga cy’indege tariki 19/07/2013 maze West akamukubita.
Umuhanzi ukomeye akaba n’umuririmbyi uzwi cyane kubera imbyino ze zivanzemo kwikaraga, Jennifer Lynn Lopez uzwi ku kabiniriro J.Lo ntiyumvikanye na nyina ku buzima bw’ejo hazaza he maze bimuviramo gutandukana aca indaro mu ntebe muri studiyo.
Umuririmbyikazi wo muri Amerika Christina Aguilera ari mu nzira aza mu Rwanda mu gikorwa cy’urukundo aho azagera kuwa gatatu tariki 26/06/2013.
Ikinyamakuru TMZ kiratangaza ko Paris Jackson, umukobwa wa nyakwigendera Michael Jackson ngo yanga cyane umuhanzi Justin Bieber ngo ku ko yavuze ko adashobora kugira icyo avuga ku bakobwa bikeba bakikomeretsa.
Samuel L Jackson, umwirabura w’umunyamerika wamamaye muri film za Hollywood azwiho gukunda kuvuga ijambo ‘motherf…ker’ abenshi bafata nk’igitutsi cy’urukozasoni iyo ugishyize mu Kinyarwanda kuko ari igitutsi kirimo ijambo umubyeyi.
Paris Jackson, umukobwa w’imyaka 15 wa nyakwigendera Michael Jackson yajyanywe mu bitaro ikitaraganya tariki 05/06/2013 nyuma yo gushaka kwiyahura yikase umutsi wo ku kaboko.
Umugore ukina filimi wo mu gihugu cy’Ubufaransa, witwa Julie Gayet, yatanze ikirego mu rukiro rw’i Paris muri icyo gihugu, asaba ko bakurikirana abantu bashyize kuri interineti inkuru y’ibihuha ivuga ko yaba afitanye ubucuti na Perezida w’Ubufaransa, François Hollande.
Umuririmbyi w’Umunyamerika Bobby Brown (wahoze ari umugabo wa nyakwigendera Whitney Houston) yafunzwe amasaha icyenda kubera ubusinzi no gutwara imodoka nta ruhushya abifitiye.
Jay-Z na Timberlake bazakorana ibitaramo bise The Summer Stadium Tour bizaba hagati ya tariki 17/07-16/08/2013 mu mijyi ya Toronto, New York, Chicago, San Francisco, Los Angeles, Vancouver, Detroit, Baltimore, Boston, Philadelphia, Miami na Hershey.
Goldie Harvey, umuririmbyikazi wo muri Nigeria, wamenyekanye cyane muri Afurika kubera kugaragara muri Big Brother Africa nk’umwe buhataniraga iryo rushanwa, yitabye Imana.
Umuraperi DMX, wo muri Amerika, yatawe muri yombi na Polisi yo mu mujyi wa Charlotte, muri Leta ya South Carolina, muri Amerika, tariki 13/02/2013, nyuma yo gufatwa atwaye imodoka nta cyangombwa kimwemerera gutwara imodoka afite.
Umuririmbyi Peter Okoye wo mu itsinda P-Square, n’umukunzi we Lola Omotayo, bibarutse umwana w’umukobwa. Lola yabyariye uwo mwana mu bitaro byo mu mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 22/01/2013.
Amakuru yari yatangiye gusakara kuri interineti avuga ko umuririmbyi Shaggy wo muri Jamaica yitabye Imana ngo ni ibinyoma byambaye ubusa ngo kuko uwo murimbyi ni muzima, akaba akomeje iby’ubuhanzi bwe.