Seburikoko yarahiye kutazasubira mu rusengero

Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko atangaza ko atazasubira gushyingura no mu rusengero kuko iyo agiyeyo arangaza abantu.

JPEG - 163.3 kb
Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko atangaza ko atazasubira gushyingura no mu rusengero kuko iyo agiyeyo arangaza abantu.

Niyitegeka avuga ko kubera ukuntu azwi na benshi nk’umunyarwenya bituma iyo ageze ahantu hateraniye abantu benshi barangara. Akabona ababangamira.

Agira ati “Kujya gushyingura nabivuyeho sinkijyayo kuko ngerayo abantu bababaye ukabona bamwe baraturitse barasetse. Abandi bakarangara nkabona rwose bishobora gufatwa ukuntu kutari kwiza ni yo mpamvu nabiretse”.

Avuga ko iyo bigenze gutyo agira ubwoba ko hari ababifata nk’agashinyaguro kandi aba yifatanyije n’abandi mu bihe by’akababaro.

Seburikoko avuga ko no mu rusengero cyangwa mu kiliziya yahagaritse kujyayo kuko agerayo abantu bakarangara kandi yagiye ajyanywe no gusenga.

Ati “Sinkijya no mu kiliziya cyangwa mu rusengero kubera ko abantu barandangarira, ukabona aho gusenga ni jye barangariye. Abana bo rwose ntibaba bagisenze, nasanze ibyiza ari uko najya nsengera iwanjye”.

Niyitegeka ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane mu Rwanda kubera filime y’uruhererekane yakinnye yitwa Seburikoko. Ni umwe mu bakinnyi b’ikinamico. Ni n’umuririmbyi w’indirimbo zitandukanye akabifatanya no kuvuga imivugo.

Kubera ubuhanzi bwe, yafashe icyemezo cyo kureka kuba umwarimu. Yize mu ishuri nderabarezi ryahoze ryitwa KIE.

Ibitekerezo   ( 17 )

Ariko Sebu niki mumushakaho, niba avuze ibyiyumviro bye bibe ikibazo? si ngombwa ko atekereza nkuko mutekereza musigeho.
Sebu, courage kandi ushimisha benshi.

Niyonsenga Jacques yanditse ku itariki ya: 11-10-2016

nimusome neza ntiyavuzeko atazongera gusenga ahubwo yavuze ko kubera kwanga kurangaza abantu agiye kujya asengera mu rugo rwe

rubanda yanditse ku itariki ya: 8-10-2016

gusenga nibyo bitumye muvandi ntuzite kubatazi icyobakora

niyitegeka yanditse ku itariki ya: 7-10-2016

yibura ubwenge ngo areke gusenga gusa nawe ntiyabikora rwari urwenya nkuko bisanzwe.

jules yanditse ku itariki ya: 6-10-2016

Sha abo umaami yahaye amata nibo bamwimye amatwi.Imana irakuzamuye none ngo ntuzasubira gusenga aha nzaba ndora

laurent yanditse ku itariki ya: 5-10-2016

Rwose uyu mugabo ni igitangaza urabona nudasenga aribwo uzaba ufashije abarangara, ubundise aho usengera basanzwe batakuzi?cg utangiye gusenga ubu!! mujye mureka rwose gukina kd ibyo mwigira muzabibona hanyuma. gusenga ni inyungu zawe ubikoze gusa inama reka kwigira uko ureke ibyo , ngo urangaza abana!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 4-10-2016

NKUNDA CYANE IBIHANGANO BYA GRATIEN, ARIKO AVUZE KO ATAZASUBIRA MU RUSENGERO BYAMBABAZA CYANE,MU RUSENGERO TWAHABONYE BYINSHI CYANE BATUGIRIYE UMUMARO KUBURYO UZI IBYIZA BYO MU RUSENGERO ATAHAVA RWOSE. DAWIDI ATI NARISHIMYE CYANE UBWO BAMBWIRAGA NGO NJYE MU NZU YA DATA. UVUY MU RUSENGERO WAZAHURA N,INGORANE NYINSHI, NANJYE NDI UMUHANZI ARIKO SINAVAMO, NUBWO NABA UMUYOBOZI UKOMEYE NKUKO MBYIFUZA SINAVAMO.IMANA NIYO YAGUHAYE IMPANO ZITUMA UMENYEKANA, UVUYE MU RUSEGERO YABA ARI INTANGIRIRO YO KUYIBAGIRWA RWOSE, IJAMBO RITI NTIMUKIBAGIRWE GUERANA KWERA.THANKS

SAFARI PETER yanditse ku itariki ya: 29-09-2016

Sebu na we ahubwo uba warangaye mu rusengero!

Komera yanditse ku itariki ya: 28-09-2016

hahahahahahah!!!!akaga klaragwira rwose.ubu se ni we mu star murwanda abantu bose barangarira! kujya gusenga ni inyungu zawe.no kujya gushyingura ni izindi nyungu zawe. nudatabara wowe uzatabarwa nande?

jean yanditse ku itariki ya: 25-09-2016

Akaga kagwira uwakizaniye ubwose ukeka ko ubayeho kubwabantu cg ubayeho kubwimana? Hanyumase nudashyingura wowe ntuzashyingurwa?mbona ukuze ariko uramenye ntube warakujije igihagararo.va mubyurimo usenge kdi tabara kuko nawe uzatabarwa.

twizerimana jado yanditse ku itariki ya: 21-09-2016

oya kuba yavuze biriya suko yanze gusenga ariko abastar bararangarirwa ntawe utabizi ahubwo agomba guhitamo ahantu hamwe azajya asengera kuburyoabantu bamumenyera bakumva ko ntagikaze kumubona naho gushyingura yajyayo abantu bakisekera kuko nabarira ntibagarura uwagiye. nahindure imyanzuro naho ntawamurenganya nubundi ni seburikoko

Mark yanditse ku itariki ya: 21-09-2016

HAHAHAHA!Noneho SEBU ABAYE SEBU KOKO UBWO SE SHA UZAREKA GUSHYINGURA WOWE NTUZASHYINGURWA WARETSE UBUSUTWA WA MUGANI WANYU URUMVA NTA SONI NUDASENGA SE NGO IMANA IKUGIRIRE NEZA IKWAGURE MURI IZO MPANO URUMVA UZIGEZA KUKI WOWE KOKO?

Juliet yanditse ku itariki ya: 21-09-2016
1 | 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka