Uwase yisanze mu kunywa urumogi azi ko yivura ‘Stress’ - Ubuhamya

Sandrine Uwase w’imyaka 21, utuye mu Kagari ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yatangiye kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi afite imyaka 18 y’amavuko.

Avuga ko afite imyaka 18 yapfushije se umubyara, asigarana na nyina gusa. Nyina na we ngo yabaye nk’ugize ihungabana ata urugo, uyu mwana w’umukobwa yisanga asigaye mu rugo rwa wenyine.

Uwase avuga ko nyuma yo gusigara wenyine na we yananiwe kubyakira, atangira kujya aryama ntasinzire. Nyuma ngo yaje guhura n’inshuti biganaga, imubwira ko aramutse anyoye urumogi yajya abasha kuryama kandi agasinzira neza.

Ati “Navuga ko ari inshuti mbi! Yambwiye ko ndamutse nkoresheje urumogi najya mbasha gusinzira kandi nkarushaho kuba mwiza ndetse nkaba munini”.

Uyu mukobwa avuga ko izi nama yazikurikije, ariko ntizamukemurira ikibazo yari afite kuko ahubwo cyarushijeho kwiyongera, ndetse ahita ava mu ishuri.

Ati “Byanyongereye ibibazo ndetse ahubwo birikuba. Kwiga byahise bihagarara, napimaga ibiro 71 ariko icyo gihe naragiye ndananuka nsigarana 39”.

Uwase avuga ko kwishora mu biyobyabwenge byanatumye atakaza icyizere mu muryango, abaturage basigara bamubona nk’uteje ikibazo kandi yari asanzwe yubashywe.

Ati “Nari umukobwa wubashywe, ariko ku musozi wose nahise ntakarizwa icyizere”.

Nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice anywa urumogi, Uwase avuga ko yaje guhura n’abafashamyumvire b’Umushinga USAID/Igire Wiyubake, baramwigisha abasha kubivamo.

Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ati “Nyuma y’inyigisho, nahawe ubu ncuruza amayinite ya MTN. Ikirenze kuri ibyo ubu nasubijwe no mu ishuri ubu niga imyuga. Ntabwo nabona umwanya wo gusubira mu biyobyabwenge, kuko iyo ntari ku ishuri mba ndi mu kazi.

Uyu mukobwa agira inama urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, kuko bidakemura ibibazo nk’uko abenshi mu babijyamo baba babitekereza.

Ati “Ibiyobyabwenge ntibidukemurira ibibazo, ahubwo birabitwongerera”!

Uyu mukobwa kandi ubu yatangiye kwandika agatabo gato, gakubiyemo ubuhamya buzafasha urubyiruko kumva neza inzira yanyuzemo bibafashe kwirinda.

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Buzima (RBC) ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, batangije ubukangurambaga bw’iminsi 15, bugamije gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Nuwagaba Francis, Umuyobozi wungirije w’Umushinga USAID/Igire Wiyubake, ushyirwa mu bikorwa na YWCA, umwe mu bafatanyabikorwa muri ubu bukangurambaga, avuga ko ibiyobyabwenge byibasiye cyane icyiciro cy’urubyiruko, bityo ko nk’abantu bakorana bya hafi n’urubyiruko bagomba kurushishikariza kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubukangurambaga nk’ubu bukwiye guhoraho kugira ngo urubyiruko rukomeze guhabwa ubutumwa bubashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge.

Ati “Iyo tugize amahirwe hakaba ubukangurambaga nk’ubu, bumva uburemere bw’ikibazo uko kimeze, bagakurikirana inyigisho tubaha kandi bakazishyira mu bikorwa. Ikindi bakanigisha bagenzi babo”.

Visi Perezida wa Komite y’Igihugu yo kurwanya ibiyobyabwenge, akaba n’Umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera, Buhura Ntukanyagwe Valens, asaba urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, kuko n’inzego z’ubutabera zibikurikirana kandi bikaba bihanishwa ibihano biremereye.

Aha atanga urugero nko ku muntu uhamijwe ibyaha byo huhinga, gukora, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, aho ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Uretse abajyanwa mu nkiko kandi, hari n’ababifatirwamo ariko hakabura ibimenyetso bibahamya ibyo byaha, bo bakajyanwa mu bigo ngororamuco.

Urubyiruko rwanyizagamo rugasusuruka rubifashijwemo n'abahanzi
Urubyiruko rwanyizagamo rugasusuruka rubifashijwemo n’abahanzi

Kugeza ubu mu bigo ngororamuco byose biri mu Rwanda, harimo abantu 6,460 barimo kugororwa, biganjemo abajyanywe yo kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Imanza zibarirwa mu 4,000 ubu ni zo ziri mu nkiko, zikurikiranywemo abantu bakekwaho ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka