Imvura yangije igice kimwe cy’umuhanda Nyamagabe-Rusizi

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushekeri, Akagari ka Buvugira, Umudugudu wa Bujagiro, imvura yaguye tariki 24 Mata 2024 yangije igice cy’umuhanda Nyamagabe-Rusizi ahitwa Kamiranzovu mu ishyamba rya Nyungwe, inangiza ipoto y’amashanyarazi bituma kuva aho Kamiranzovu ugana i Nyamagabe habura umuriro.

Imvura yangije igice kimwe cy'umuhanda
Imvura yangije igice kimwe cy’umuhanda

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko uyu muhanda wangiritse kubera imvura nyinshi yaraye iguye, bituma ucikamo kabiri igice kimwe kiratwarwa.

Polisi ivuga ko harimo hareba icyakorwa ngo uyu muhanda wongere kuba nyabagendwa.

Iteganyagihe ry’igice cya gatatu cya Mata 2024, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30 Mata 2024, rigaragaza ko imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu.

Zimwe mu ngaruka ziteganyijwe kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, igatuma ubutaka busoma, kubera ko ari imvura nyinshi igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye itarwanyijwe.

Mu hantu hazagerwaho n’izi ngaruka, Meteo yari yavuze ko harimo iziteganyijwe cyane cyane mu Ntara y’Amajyarugu, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.

Icyo kigo kigira inama Abanyarwanda n’inzego bireba, yo gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka