Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi aherutse gusetsa, avuga ko amafaranga ya mbere yabonye mu buhanzi yayaguze akabati k’imyenda (Garde Robes) yari amaze iminsi arwaye nk’umukobwa wari muto agisohoka mu ishuri ryisumbuye.
Kalisa Erneste uzwi nka Samusure cyangwa Rulinda umwe mu bamaze kubaka izina muri Sinema nyarwanda, yanyuze mu buzima bukomeye burimo gucikiriza amashuri, kurogwa byabaye intandaro yo guhurwa iyo avuka; gukora imirimo y’ingufu nk’ubunyonzi, kwirukana inyoni mu mirima y’umuceri, n’ibindi byinshi yakoze ari gushakisha (...)
Abatuye i Shyanda mu Karere ka Gisagara, bavuga ko nubwo badatuye mu mujyi, umunsi w’abakundanye (Saint Valentin) wizihizwa tariki 14 Gashyanyare na bo bawizihiza.
Tariki ya 14 Gashyantare, ni umunsi benshi bafata nk’umunsi w’abakundana. Ni umunsi abantu batandukanye bereka abo bakundana ko babazirikana mu rukundo kandi ko babitayeho kurusha uko babiberekaga mu yindi minsi.
Tariki 14 Gashyantare ni umunsi hirya no hino ku isi abantu batandukanye bizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin cyangwa se Valentine’s Day.
Senderi International Hit umaze imyaka ine afite igikombe cya Salax nk’umuhanzi uririmba Afrobeat, ku mugoroba wo ku wa 11 Gashyantare 2019 ntiyagaragaye ku rutonde rwatangajwe rw’abahanzi bazahatanira ibihembo by’uyu mwaka, bituma asohoka anyonyomba abantu ntibamenya aho yarengeye.
Ku mugoroba wo ku itariki 11 Gashyantare 2019, nibwo ikigo AHUPA gisigaye gitegura ibihembo bya Salax cyatangaje abahanzi batanu muri buri cyiciro, bazatoranywamo umuhanzi uzahabwa igihembo.
Israel Mbonyi, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asanga ukwicisha bugufi yabonanye Donald James(Don Moen) gukwiriye kugaragara no mu bandi bakozi b’Imana ndetse n’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).
Indirimbo Marita y’Impala ni imwe mu ndirimbo z’iyi orchestre zakunzwe cyane. Kimwe mu byatumye ikundwa ni uburyo igaruka ku nkuru mpamo yabayeho ku itariki 11 z’ukwa kabiri, ubwo umusore witwa Kaberuka yapapuraga inshuti ye umukobwa w’inshuti ye witwa Marita ikanamurongora. Umunyamakuru Cyprien Mupenzi Ngendahimana (...)
Clarisse Karasira, umunyarwandakazi uririmba indirimbo zirimo ikinyarwanda cyimbitse, ku buryo hari abatangazwa no kumva ko akiri umukobwa w’imyaka 21, avuga ko we icyo adakora ari ukuvanga indimi mu ndirimbo ariko ko yumva aririmba ikinyarwanda gisanzwe.
Mu rwego rwo ku menyekanisha ibijyanye n’imyambarire n’ibindi bikenerwa n’abageni mu muhango w’ubukwe mu Rwanda ndetse no muri Afrika, ubu I Kigali harateranira abahanga n’inzobere mu gutunganya ibikenerwa mu bukwe.
Miss Rwanda 2016 akaba n’umwe mu bari mu kanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yatangaje ko abavuze ko yavuze ijambo ‘Gaily’ bakabije cyane kuko asanzwe akoresha ijambo ‘Girl’ inshuro nyinshi, anasobanura ko atigeze yitukuza nk’uko akunda kubishinjwa n’abantu. Mu kiganiro kirekire yagiranye na KT Radio (...)
Oda Paccy aravuga ko afite inzozi zo kuzaba umwe mu batunganya umuziki mu Rwanda (Producer) nyuma yo gushinga Studio ye bwite.
Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati muri Papa Sava, ngo n’ubwo yinjiye muri sinema akuze ariko ngo ni ibintu byari bimurimo kandi ngo yahoze abikunda akiri na mutoya.
Kwamamara mu gukina filime i Hollywood muri Amerika ni ibintu biba bitoroheye Abanyafurika. Abanyafurika b’abagore bakina amafilime ntibakunze kugaragara cyane i Hollywood mu myaka yo hambere. Icyakora muri iyi myaka nk’icumi ishize, byagaragaye ko batangiye kwigaragaza muri urwo ruganda rwa sinema rwa Amerika ruzwi (...)
Nubwo yisanze akora umwuga wo kuririmba bikaba binamutunze, inzozi z’umuririmbyi Aline Gahongayire kwari ukuzaba umurinzi ukomeye w’umufasha w’umukuru w’igihugu.
Imyaka itatu igiye gushira abakunzi b’umuziki bari mu rujijo, bibaza impamvu abahanzi bo muri Kina Music badashaka kwitabira itangwa ry’ibihembo bya Salax byahoze bitegurwa na Ikirezi Group. Kugeza na n’ubu aba bahanzi ntibarashaka kubyitabira nyuma y’uko bizajya bitegurwa na AHUPA mu gihe cy’imyaka itanu.
U Rwanda ni igihugu kirangwa n’umutekano k’uburyo benshi bafata umwanya bakaza ku hatemberera.
Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aratangaza ko ubu nta gisibya uku kwezi kwa kabiri gusiga yinjiye mu mubare w’abatunze imodoka mu Rwanda.
Tariki 31 Mutarama 2019, Andy Bumuntu yashyize hanze indirimbo ye shya yise ‘Appreciate ’, igizwe n’ubutumwa bwo gushima Imana ko imuhora hafi.
Chinedu Ikedieze na Osita Ihema bamenyekanye muri firime zitandukanye zo muri Nigeria bategerejwe mu Rwanda kuva tariki 11 Gashyatare kugeza 18 Gashyantare 2019.
Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, yavuze ko igihunga n’ubwoba ari byo byatumye atabasha gusubiza neza ikibazo yabazwaga cyamusabaga kuvuga ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC).
Israel Mbonyi nk’umuhanzi w’indirimbo ziririmbirwa Imana, ngo ntakunda kwiririmbaho no kwitaka, ntanakunda gutangaza iby’urukundo rwe n’ubwo ubu adafite umukobwa bakundana.
Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yagaragaye asoma ku itama n’urukundo rwinshi umukunzi we Tanasha, ariko bigaragara ko umukobwa atishimye.
Mukurarinda Alain, umunyamuziki akaba n’umunyamategeko uzwi nka Alain Muku, asanga umuziki nyarwanda udidizwa n’uko hadakoreshwa ibicurangisho n’injyana gakondo mu muziki wo mu Rwanda, kuko umuco wo gucuranga nk’ibyahandi bidatanga isura nyayo y’umuco n’umwimerere by’ibihangano nyarwanda.
Hari abantu b’ibyamamare bavugwa mu bitangazamakuru, amafoto yabo agasakara ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo kongera kugaruka mu muziki, Just Family ihora ihindagurika ikanasenyuka kenshi, riravuga ko ku nshuri iheruka abarigize bashwanye kubera amafaranga bakoreye muri Guma Guma bananiwe kugabana, atari amarozi nk’uko byavuzwe.
Ubusanzwe hamenyerewe ko umuhanzi yandika indirimbo ubundi akayiririmba, hanyuma ikamenyekana kimwe na nyirayo.
Nyuma yo kubazwa inshuro ebyiri akanagaragara mu bakobwa batanu, Nimwiza Meghan ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019, ugiye gusimbura Miss Iradukunda Liliane wari wambaye iri kamba.