Ubwo habaga iserukiramuco JAMAFEST ryabereye mu gihugu cya Tanzania, ryitabiriwe n’abanyeshuri biga umuziki mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo, baririmbye indirimbo z’abahanzi banyuranye, mu Rwanda no hanze yarwo. Mu ndirimbo baririmbye, harimo indirimbo ya Mani Martin yise “Afro”, ibintu bitigeze bishimisha uyu muhanzi.
I Kigali habereye igitaramo cyiswe “Bigomba guhinduka II” kikaba ari igitaramo kibaye ku nshuro yacyo ya kabiri.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira wari umaze umwaka umwe afashwa na Alain Muku yahisemo kumusezera abinyujije mu nyandiko, bifashishije itangazo bemeranyijweho bavuga ko ubu Karasira atakibarizwa mu bakorera umuziki mu nzu yitwa Boss Papa ya Alain Muku.
– Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 11/10/2019, hari igitaramo cyo gusoza Youth Connekt 2019, kibera muri Car Free zone guhera 18h00-22h00. Abaza kucyitabira barasusurutswa na Symphony Band.
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan bari mu rugendo rwo kuzenguruka i Burayi bashaka abafatanyabikorwa b’imishinga yabo n’abafatanyabikorwa b’igikorwa cya Miss Rwanda 2020.
Umunya-Senegal Sadio Mane, mu bimuruhura igihe atari mu kibuga harimo no kumva imiziki itandukanye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko ari umukunzi ukomeye w’indirimbo za Meddy, umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Umuhanzi wo muri Nigeria Patoraking yageze mu Rwanda ku wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019 aho aje gutarama mu nama ihuza abiganjemo urubyiruko izwi nka ‘YouthConnekt’.
Amakorali arindwi aturutse mu madini atandukanye, yateraniye mu iserukiramuco ryiswe ‘Choir Fest’ ryaberaga i Kigali ku nshuri yaryo ya mbere, rikaba ryari rigamije gufasha Leta kuzamura ubuhanzi no gutanga ubuhamya butandukanye.
Ibyamamare byo mu Rwanda kimwe na benshi mu bahagurutse mu Rwanda bajya mu Budage muri Rwanda Day yabereye i Bonn, bagiye mu gitondo cyo ku wa 4 Ukwakira 2019 ni ukuvuga ko bwari bucye bajya mu gikorwa nyirizina cyabajyanye.
Calvin Mbanda ni we wegukanye intsinzi mu marushanwa yo kuzamura impano yiswe “Spark your talent”, yateguwe ku bufatanye n’inzu ifasha abanyamuziki “The Mane” na sosiyete icuruza ibyuma bya electronic yitwa “Tecno”.
Irushanwa ryari rimaze igihe rikurikirwa na benshi muri Afurika y’Iburasirazuba risojwe kuri iki cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019.
Umuhanzi Alain Muku ni umwe mu batanze ikiganiro muri Rwanda Day yaberaga i Bonn mu Budage. Yifashishije ingero z’abahanzi afasha mu muziki yerekana ko gutera imbere ukorera mu Rwanda bishoboka. Muri iki kiganiro, yavuze ubuhamya buto bw’ukuntu yasangiye irindazi na Igisupusupu avuga uko uyu muhanzi yari ashaririwe n’ubuzima.
Ingabire Magaly wongeye Pearl ku izina rye ry’ubuhanzi, ni umunyarwanda ukorera umuziki muri Amerika kuva mu myaka ibiri ishize. Yavuzweho gukundana n’umunya-Nigeria Ice Prince, nyamara ngo byari ubucuti busanzwe bushingiye ku kazi.
Si ibintu bimenyerewe ko mu isi y’iterambere, abana bato bahitamo gukoresha ibicurangisho gakondo baririmba, nyamara abanyeshuri babiri bo ku ishuri rya GS Saint Luc Mata mu karere ka Nyaruguru, bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bo bigana kubera ubufatanye bwabo mu ndirimbo gakondo zicurangishijwe umuduri, ndetse ngo (...)
Nyiransabimana Beatrice wamamaye kubera imbuga nkoranyambaga bakaza no kumwita akazina ka ‘Mama Mbaya’ ni we wavuze interuro ivuga iti “Aha mbana n’ibiraya…. Indaya mbaya…” isura ye yamenywe na benshi bituma hari abashaka kumenya imibereho y’uyu mubyeyi, bamwe bamuteranyiriza amafaranga.
Abategura igitaramo cya Rwanda Day kizabera mu Budage kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019, bahisemo kuzana amasura mashya azaba ari imbere y’abiteguye gucinya akadiho muri uyu munsi uba rimwe mu mwaka. Kuri iyi nshuro, Bruce Melodie, Igor Mabano n’itsinda rya Charly&Nina ni amasura mashya y’abahanzi bazataramira i Bonn mu (...)
Lambert Mugwaneza, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Social Mula, aritegura gushyira hanze Album y’indirimbo yise « Ma Vie ».
Umuhanzi Christopher Muneza mu kiganiro yagiranye na KT Radio yavuze ko mu buzima busanzwe atajya anywa inzoga n’itabi akaba adakunda no gusohokera mu kabari, gusa akaba yarabinyoye kubera video y’indirimbo.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Jah Bone D uba mu Busuwisi, avuga ko amaze igihe ategura umuzingo (Album) uzajya hanze mu mezi abiri ari imbere, akavuga ko hari abacuranzi bakomeye bo muri Jamaica bamufashije kuvugurura injyana ya Reggae hagamijwe ko Album ye izagurwa ku masoko mpuzamahanga y’umuziki kuri murandasi.
Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless mu muziki wo mu Rwanda, ku isabukuru ye y’imyaka 29, avuga ko ashimira Imana ku byo amaze kugeraho mu gihe amaze ku isi, kandi ngo isabukuru ye imwereka ko Imana imutije iminsi myinshi yo kubaho. Urugendo rwe rwa muzika rwaranzwe n’inzira z’inzitane ariko ubu ni inkingi ya (...)
Umunyarwandakazi Peace Hoziyana wahabwaga amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma yasezerewe muri East Africa’s Got Talent, bituma itsinda ry’abana bitwa Intayoberana risigara ari ryo Abanyarwanda bahanze amaso mu cyiciro cya nyuma.
Kuri iki cyumweru 29 Nzeri 2019, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice kugera saa mbiri n’igice z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo hari bumenyekane abandi banyempano bari bwinjire mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘East Africa’s Got talent’ riri kubera muri Kenya.
Ku nshuro ya kane y’iserukiramuco rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ririmo ribera i Dar es Salaam muri Tanzaniya (JAMAFEST), imbyino z’Abanyarwanda zamuritswe n’itorero Urukerereza ziri mu byakunzwe cyane kimwe n’umuziki w’imbonankubone (Live Music) wacuranzwe n’abanyeshuri ba Nyundo.
Mu rwego rwo gususurutsa abatuye Umujyi wa Kigali, buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi hateguwe igitaramo kizajya kibafasha kwidagadura, igitaramo abatuye umujyi binjira batishyuye amafaranga, bagasusurutswa n’abahanzi banyuranye.
Irushanwa rihuza abanyempano bo mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba ryitwa ‘East Africa’s Got Talent’ rigeze ahashyushye ndetse Abanyarwanda bari mu bahabwa amahirwe yo kuryegukana hakurikijwe ubushobozi bagaragaje mu byiciro by’iri rushanwa bitandukanye.
Bamwe mu batangira gukora umuziki mu Rwanda, bavuga ko hari urwango bataramenya ikirutera, bagirirwa na bagenzi babo bawumazemo igihe. Bavuga ko nubwo wakoresha imbaraga ugakora umuziki mwiza, hari uburyo bwinshi aba bitwa bakuru babo babakomanyiriza ngo ntibacurangwe ku ma radiyo no kuri televiziyo, ubundi ngo (...)
Bamwe mu bakora umuziki gakondo nyarwanda bavuga ko mu myaka iri imbere ngo uwo muziki ushobora kuzimira nihatagira igikorwa ngo usigasirwe.
Nyuma y’inkuru yasohotse kuri Kigali Today ifite umutwe ugira uti : Ahupa ntiyambuye abahanzi, amafaranga arahari », Ivuga ko abahanzi ari bo bafite ikibazo, abahanzi babeshyuje ibyo AHUPA yatangarije Kigali Today muri iyo nkuru, naho StarTimes yateraga inkunga iki gikorwa inyomoza ibyo kuba itaratanze amafaranga ku gihe.
Umuhanzi nyarwanda Lambert Mugwaneza uzwi nka Social Mula yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bashyizwe mu cyiciro cya nyuma cy’abahanzi b’Abanyafurika bahatanira ibihembo byitwa Prix découvertes bitanagwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.
Kuva mu cyumweru gishize, bamwe mu bahanzi batsindiye ibihembo bya Salax Award 2019, bagaragaje ko batishimiye kuba kugeza ubu batarahabwa amafaranga yagombaga guherekeza ibikombe bahawe. Ibi bihembo bya Salax Award, byateguwe na AHUPA, ifitanye amasezerano na ‘Ikirezi Group’ yo kubitegura mu gihe kingana n’imyaka 3, (...)