Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop Uwimana Francis uzwi ku izina rya Fireman, yumvikanye asaba ko yashyirwa mu mubare w’abantu bahabwa ingoboka z’ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa muri ibi bihe byo kuguma mu rugo abantu birinda icyorezo cya COVID-19.
Indirimbo ‘Henzapu’ Bruce Melody aherutse gukora ikavanwa ku rubuga rwa YouTube yamaze kugarurwaho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bashatse ko ivaho.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo hirindwa icyorezo cya COVID-19, abahanzi nyarwanda ni bamwe mu batorohewe no kuguma mu mazu yabo, ndetse bamwe bavuga ko iminsi yivanze ku buryo batakimenya n’amatariki.
Nshuti Peter uzwi ku izina rya Trackslayer usanzwe akora akazi ko gutunganya umuziki (Producer), yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, azira kutubahiriza amabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Umunya Cameroun N’djoke Dibango wamenyekanye ku izina rya Manu Dibango, wamenyekanye cyane mu gucuranga saxophone ndetse no kuririmba injyana ya Jazz, yapfuye muri iki gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020, azize icyorezo cya COVOD-19.
Abagize umuryango wa Kenny Rogers batangaje ko uyu mukambwe wamamaye mu njyana ya Country yitabye Imana atarwaye, mu ijoro ryo kuya 20 Werurwe 2020, aguye mu rugo rwe ruri Sandy Springs muri Leta ya Goergia, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Uruganda rwa muzika mu Rwanda rumaze kuzamuka ku rwego rwo gutunga abawukora, bakabigira umwuga. Benshi mu bakora umuziki, bavuga ko ari akazi umuntu yashoramo imali kandi akaba yizeye inyungu kuko ari business nk’izindi.
Sallam Sharaff usanzwe ari umu DJ akaba ari na we ushinzwe inyungu z’umuhanzi Diamond Platnumz, yamaze gupimwamo Indwara ya COVID-19 abaganga bayimusangamo, bitera ubwoba cyane uyu muhanzi, avuga ko na we ashobora kuba arwaye kuko ari umuntu baba bari kumwe kenshi basangira ubuzima hafi ya bwose.
Hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kwihutisha Iterambere (RDB), rwasabye amahoteli, n’andi macumbi, amaresitora, utubari n’utubyiniro gushyira ibikoresho by’isuku (kandagira ukarabe n’amavuta yica za mikorobe (hand sanitizers) aho ababagana (...)
Umukinnyi wa Filme Idris Elba yasanganywe indwara ya COVID-19, agira abantu gukaza ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi no kutajya ahantu hateraniye abantu benshi.
Nishimwe Naomie uherutse kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020, yahisemo kuvana inyungu ze mu maboko y’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko ubwe ari we uzagenzura inyungu ze mu gihe acyambaye iri kamba, bihabanye cyane n’ibyari bimaze imyaka 4 bikorwa.
Ibitaramo bitanu umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yagombaga gukorera i Burayi yari yarise Europe Tour byahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 gikomeje guhangayikisha isi.
Kitoko Bibarwa umunyamuziki usigaye aba mu Bwongereza, yatangaje ko noneho ari mu rukundo kandi ko bitarenze uyu mwaka wa 2020 azaba yashyingiranywe n’umukunzi we.
Inzu ya Kina Music Igor Mabano abarizwamo yasubitse igitaramo cyiswe ‘Urakunzwe’ bari bamaze iminsi bategura cyari giteganyijwe kuzaba ku itariki ya 21 Werurwe 2020, kinasubikwa abantu bari bamaze kugura amatike.
Amakuru aturuka mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aravuga ko Producer Holybeat yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 06 Werurwe 2020 nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge.
Igitaramo cyiswe Each One Reach One, cyari kuririmbamo Misigaro Gentil na Adrien na Israel Mbonyi kikaza gusubikwa kubera gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abahanzi bahisemo kugisubukura bagikorera kuri YouTube gikurikirwa n’abantu batandukanye bari banyotewe no kubona aba bahanzi.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ibitaramo bibiri byari bitegerejwe na benshi byahagaritswe, kubera kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Igitaramo ngarukakwezi cy’urwenya gitegurwa na Arthur Nation, cyatamyemo umunya-Nigeria Kenny Blaq na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo Ndumiso Lindi.
Umuhanzi Joeboy waturutse muri Nigeria yafatanyije n’abahanzi b’Abanyarwanda mu gususurutsa abitabiriye igitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction, kibaye ku nshuro ya mbere muri 2020.
Umuhanzi wo muri Nigeria witwa Joseph Akinfenwa Donus uzwi nka Joeboy aratangaza ko yiteguye gukorana n’umuhanzi nyarwanda ufite uburyo bwo kumenyekanisha ibihangano bakoranye.
Umuryango wa James na Daniella Rutagarama witegura igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere kizabera muri Kigali Arena, baravuga ko bizeye ko Imana izabafasha kuzana abantu 11,000 muri icyo gitaramo.
Mujyanama Claude ukoresha TMC mu muziki wanabarizwaga mu itsinda rya Dream Boys yagiye gutura muri Amerika, nyuma y’igihe havugwa itandukana ry’abagize iri tsinda, bikanavugwa ko yagiye adasezeye mugenzi we bamaranye imyaka 11 mu muziki banabanaga mu nzu.
Irushanwa rizenguruka igihugu ryo gushaka umukobwa uhiga abandi mu Rwanda (Miss Rwanda) ryasojwe mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020.
Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020, umunyamakuru wa Kigali Today, akaba n’umuhanzi Umugwaneza Jean Claude Rusakara, yakoze ubukwe n’umugore we Divine Uhiriwe.
Nishimwe Naomie wari wambaye nomero 31 muri iri rushanwa, ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 atsinze bagenzi be bari bahatanye, asimbura Nimwiza Meghan wari uryambaye mu mwaka wa 2019.
Mu gihe mu Rwanda imyiteguro y’isiganwa rizenguruka igihugu irimbanyije, abategereje iri siganwa ntibazaryoherwa no kwihera ijisho abatwara amagare gusa, ahubwo hateguwe n’abahanzi bazatuma iri siganwa rirushaho kuryoha, dore ko bazasusurutsa abantu mu bice bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu.
Tariki ya 22 Gashyantare 2020, ni bwo Abanyarwanda bazamenya umukobwa uhiga abandi bose mu bwenge, umuco n’uburanga, agahabwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. Iki gikorwa kizitabirwa na Nyampinga wa Tanzaniya 2020 Sylivia Sebastian, wamaze kugera mu Rwanda.
Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko Ingabire Jolie Ange yavuye mu irushanwa nyuma y’uburwayi bukomeye butatuma akomeza urugendo rwo guhatana.
Ubwinshi bw’abaguze amatike y’igitaramo cy’itsinda ryitwa Kassav ryamamaye mu njyana ya Zouk hamwe n’umuhanzi Christopher wo mu Rwanda, bwatumye hari abatabasha kwinjira ahaberaga icyo gitaramo biba ngombwa ko bategurirwa ikindi.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaye mu bashimishijwe n’umuziki wacurangwaga n’itsinda rya Kassav ku munsi wahariwe abakundana, mu gitaramo cyaberaga muri Kigali Convention Centre ahari hateraniye abatari bake.