Rwanda Revenue na UNIK zegukanye Carré d’As

Mu mikino isoza Shampiona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball izwi nka "Carré d’As", Rwanda Revenue na INATEK (UNIK) ni zo zegukanye ibikombe.

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hakinwaga imikino isoza Shampiona y’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, aho imikino yaje gusorezwa muri gymnase ya NPC, maze mu bahungu UNIK (INATEK) itsinda APR VC amaseti 3-2, mu bakobwa naho Rwanda Revenue Authority itsinda APR Vc amaseti 3-2.

Rwanda Revenue mu byishimo byo kwegukana igikombe
Rwanda Revenue mu byishimo byo kwegukana igikombe
APR VC yatangiranye imbaraga uyu mukino
APR VC yatangiranye imbaraga uyu mukino

Rwanda Revenue yavuye inyuma yishyura APR

Rwanda Revenue kwinjira mu mukino byabanje kuyigora
Rwanda Revenue kwinjira mu mukino byabanje kuyigora

Mu mukino wari urimo ishyaka ryinshi, APR ni yo yabanje gutsinda iseti ya mbere bigoranye mu manota 27-25, itsinda iya kabiri bisa nk’aho biyoroheye ku manota 25-21, ndetse itangira no kugira icyizere cyo kwihimur kuri Rwanda Revenue imaze iminsi yiharira ibikombe mu Rwanda.

APR na Rwanda Revenue wari umukino unogeye ijisho
APR na Rwanda Revenue wari umukino unogeye ijisho
Masumbuko utoza Rwanda Revenue, byabaye ngombwa ko yongera gukebura abakinnyi be
Masumbuko utoza Rwanda Revenue, byabaye ngombwa ko yongera gukebura abakinnyi be
Peter Kamasa, umutoza wungirije wa Rwanda Revenue
Peter Kamasa, umutoza wungirije wa Rwanda Revenue

Nyuma y’aho, umutoza Masumbuko ndetse na Peter Kamasa umwungirije mu ikipe ya Rwanda Revenue, baje kugira inama abakinnyi babo, maze iseti yakurikiyeho bayitsinda ku manota 25-23, batsinda n’indi 25-21, amakipe yombi abanganyije amaseti 2-2, hiyambazwa iya 5 ya kamarampaka maze Rwanda Revenue iyitsinda mu buryo bworoshye ku manota 15-9 ihita inegukana igikombe.

APR VC yatangiranye imbaraga uyu mukino
APR VC yatangiranye imbaraga uyu mukino
Kapiteni wa Rwanda Revenue ashyikirizwa igikombe
Kapiteni wa Rwanda Revenue ashyikirizwa igikombe

Mu bagabo naho APR yatangiye itsinda, birangira itsinzwe

APR Vc yatangiye itsinda
APR Vc yatangiye itsinda
Ikipe ya UNIK VC yahoze yitwa INATEK
Ikipe ya UNIK VC yahoze yitwa INATEK
UNIK yahawe igikombe mu bagabo
UNIK yahawe igikombe mu bagabo
Uyu mukino nawo wagaragayemo guhangana cyane
Uyu mukino nawo wagaragayemo guhangana cyane

Mu mukino wakurikiyeho, APR yatangiye bigaragara ko ifite imbaraga nyinshi kurusha UNIK, ihita inayitsinda iseti ya mbere, iseti ya kabiri yaje gutsindwa na UNIK, iya 3 itsindwa na INATEK, iya kane itsindwa na APR, nyuma naho hiyambazwa iseti ya kamarampaka, maze UNIK irayitsinda nayo yegukana igikombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka