Volleyball U21: U Rwanda ruracakirana na Morocco mu gushaka imyanya myiza

Ikipe y’u Rwanda itarahiriwe n’Igikombe cy’Afurika cy’ingimbi (Africa U21 Nations Volleyball Championship 2022), iracakirana na Morocco kuri iki Cyumweru mu gushaka imyanya myiza.

Gisubizo Merci, kapiteni w'u Rwanda ashakisha aho ahitishiriza umupira
Gisubizo Merci, kapiteni w’u Rwanda ashakisha aho ahitishiriza umupira

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo u Rwanda rwongeye gutsindwa n’igihugu cya Gambia, ubwo bahataniraga umwanya wa 5-6, maze nyuma yo gutsindwa amaseti 3 ku busa bituma u Rwanda rujya gushaka umwanya kuva ku wa 7 kugeza ku wa 8.

Kuri iki cyumweru rero nibwo u Rwanda ruri bucakirane n’igihugu cya Morocco, nyuma y’uko nacyo gitsinzwe na Libya amaseti 3 ku busa.

Kuva ku itariki ya 15 Kanama 2022, ubwo aya marushanwa yatangiraga mu mujyi wa Tunis mu gace ka Rades mu gihugu cya Tunisia, hamaze gukinwa imikino 5, itatu yo mu itsinda, umwe wa 1/4 n’undi wo gushaka umwanya 5-6 yose ntabwo yahiriye u Rwanda kuko barayitakaje.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri iki cyumweru rukina Morocco nayo itarahiriwe n’aya marushanwa, bahatanira umwanya wa 7-8.

U Rwanda ruracakirana na Morocco kuri iki cyumweru
U Rwanda ruracakirana na Morocco kuri iki cyumweru

Ku rundi ruhande ikipe ya Misiri, Tunisia, Nigeria na Cameroon iheruka gutwara igikombe cy’abatarengeje imyaka 19, nizo ziza gukina imikino ya 1/2 ari naho hazava ikipe itwara igikombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka