Volleyball: Gisagara na APR y’abagore ku isonga ku munsi wa mbere wa shampiyona

Ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, mu Karere ka Gisagara hasojwe igice cya mbere cya Shampiyona (Phase 1), aho ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore arizo ziyoboye.

Dusenge Wicklif wa Gisagara ahanganye na Pacifique wa REG
Dusenge Wicklif wa Gisagara ahanganye na Pacifique wa REG

Wari umunsi wa mbere wa shampiyona ya Volleyball wakinwe mu mu gihe cy’iminsi 2, aribyo bigize igice cya Shampiyona izakinwa mu bice 7.

Kuri iyi nshuro shampiyona ya Volleyball yitabiriwe n’amakipe 8 mu kiciro cy’abagabo, n’amakipe 7 mu kiciro cy’abagore.

Hashingiwe uko amakipe yasoje umwaka ushize wa shampiyona, nibyo byashingiweho hagenwa uko amakipe yagombaga guhura muri iyi shampiyona y’uyu mwaka.

APR y'abagore yongeye kugaruka mu bihe byayo aho kuri ubu iyoboye izindi
APR y’abagore yongeye kugaruka mu bihe byayo aho kuri ubu iyoboye izindi

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club iherutse kwegukana umwanya wa 3 mu mikino nyafurika, yongeye kugaragaza ko ari ikipe ikomeye aho mu mikino 4 bakinnye yose yayitsinze, harimo n’ikipe ya REG Volleyball iri ku mwanya wa 2.

Ikipe ya APR y’abagore niyo iraye ku mwanya wa mbere n’amanota 7, aho nta mukino n’umwe yatsinzwe mu mikino yose yakinnye muri aka gace ka mbere ka shampiyona.

Muri iyi shampiyona kandi hagaragayemo andi maraso mashya, aho hagaragayemo ikipe za polisi y’Igihugu ziswe izina rya FOREFRONT, aho yasimbuye icyahoze ari UTB.

Biteganyijwe ko igice cya 2 (Phase 2) kizagaruka tariki ya 15 na 16 Ukwakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka