NESPAL ANGIRO yasinyiye ikipe ya APR VC

NESPAL GIDEON ANGIRO ukomoka mu gihugu cya Uganda yamze kwerekeza mu ikipe ya APR VC ikina mu cyiciro cya mbere muri shampoyona ya hano mu Rwanda.

ANGIRO ni umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu ya volleyball ya Uganda ndetse ubu akaba yakiniraga ikipe ya UCU (Uganda Christian University) iherutse no gukina imikino ya nyuma ya kamarampaka (Playoffs) aho yazerewe na Sport-s ku mikino 2-1.

Nkuko urubuga rwa twitter rwa federasiyo ya volleyball mu gihugu cya Uganda rwabyemeje, NESPAL GIDEON ANGIRO yamaze gusabirwa icyangobwa ITC (International Transfer Certificate) kandi yamaze kukibona.

GIDEON ANGIRO aje mu ikipe ya APR VC nyuma yuko imaze iminsi isinyishije umutoza ukomoka mu gihugu cya Kenya Sammy Molinge ndetse akaba yarigeze no gutoza uyu musore ubwo yakiniraga ikipe ya KPA (Kenya Ports Authority)

ANGIRO aje muri APR VC akaba asanzemo abandi bakinnyi bakina ku mwanya umwe bari Gisubizo Merci, Habanzitwari Fils na Rwahama Theoneste.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi agomba kwerekeza muri APR VC vuba akajya kwitegurana n’abandi imikino yo kwibuga Genocide yakorewe abatutsi mu wi 1994 Genocide Memorial Tournament (GMT) iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Kamena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka