Ndamukunda Flavien na Mutesi Leon begukanye igikombe muri Beach Volley

Ikipe ya Ndamukunda Flavien na Mutesi Leon niyo yegukanye igikombe mu marushanwa ya Beach volley yabereye i Karongi tariki 24/12/2011.

Aya marushanwa y’umunsi umwe yateguwe na Beach Volley Ball Friends Forum yari yitabiriwe n’amakipe icumi higanjemo amakipe yo mu karere ka Karongi.

Muri kimwe cya kabiri, ikipe ya Flavien na Mutesi yatsinze ikipe ya Girimbabazi na Hakizimana amaseti 2-0 mu mukino umwe naho mu wundi mukino ikipe ya Marechal na Jean Luc itsinda iya Nkuranga na Mugabo amaseti 2-0.

Mu mukino wa nyuma ikipe ya Flavien na Mutesi yatsinze ikipe ya Marechal na Jean Luc amaseti 2-0.Seti ya mbere yarangiye ari 21-19 naho iya kabiri irangira ari 27-25.

Ikipe ya mbere ya Flavien na Mutesi yahembwe amafaranga ibihumbi 60 n’igikombe naho ikipe ya kabiri ya Marechal na Jean Luc ihembwa ibihumbi 40. Iya gatatu igizwe na Nkuranga na Mugabo yo yabonye amafaranga ibihumbi 30 naho iya kane igizwe na Girimbabazi na Hakizimana ibona ibihumbi 20.

Aya marushanwa aba buri mwaka agatambutswamo ubutumwa bwo kurwanya Sida. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari “Rubyiruko dufatanye twirinde kandi turinde abandi virusi itera Sida twubake ajo hazaza.”

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzagerageze mushinge radio kuko ndi kubona abantu dutuye mu cyaro tutabasha kubona inkuru zanyu kdi tubakunda

MANIRAREBA THEOPHILE yanditse ku itariki ya: 27-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka