Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yatsinzwe imikino yose mu mikino Paralympique

Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball kuwa mbere tariki 03/09/2012 yasoje urugendo rwayo mu mikino Paralempike irimo kubera i London mu Bwongereza.

Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe buri mukino wose rwakinnye amaseti atatu ku busa. U Rwanda rwari mu itsinda B, hamwe na Iran, Brazil, Ubushinwa na Bosnia Herzegovina.

Mu mukino wayo wa nyuma ikipe y’u Rwanda yakinnye na Bosnia kuwa mbere tariki 03/09/2012. Iseti ya mbere yatangiye ku manota 25 kuri 7, iseti ya kabiri amanota 25 kuri 12 naho iseti ya gatatu ruyitsindwa ku manota 25 ku 8.

Mu itsinda rya B u Rwanda rwari ruherereyemo, ikipe ya mbere ni Iran yaherukaga no gutwara umudari wa zahabu mu mikino paralympique yabereye mu Bushinwa muri 2008.

Ku mwanya wa kabiri hari Bosnia Herzegovina, ku mwanya wa gatatu hari Ubushinwa, ku mwanya wa kane Brazil naho u Rwanda rukaza ku mwanya wa gatanu ari nawo wa nyuma.

U Rwanda rukina na Brazil.
U Rwanda rukina na Brazil.

Nyuma yo gusezererwa muri iyo mikino ku ikubitiro, ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball izasigara ikina imikino yo gushakisha imyanya (classification matches) n’andi makipe yasezererwe mu yandi matsinda.

Nyuma yo gutsindwa banarushwa cyane n’amakipe yose bahuye, Jean Marie Nsengiyumva umutoza wungirije w’ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yemeye ko amakipe yose abarusha uburambe kandi ko ayo makipe asanzwe ari ibihangange ku rwego rw’isi.

Gusa bavuga ko intego yari yabajyanye ari ugutsinda n’ubwo batabigezeho ariko kandi ngo banerekanye ko mu Rwanda no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bari bahagarariye hari umukino wa Sitting Volleyball.

Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball igizwe na Bizimana Dominique, Rutikanga James, Tuyisenge Vincent, Rukundo Jean, Twagirayezu Callixte, Ngizwenimana Jean Bosco, Gahamanyi Jean Baptiste, Hagenimana, Ngirinshuti Eric na Vuningabo Emile ari nawe kapiteni wayo.

Kugeza ubu, muri iyi mikino Paralempike, igihugu gifite imidali myinshi ni Ubushinwa bufite igiteranyo cy’imidari 112, Ubwongereza bufite imidari 63 naho Uburusiya bukagira 49.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umtwe w’iyi nkuru si wo kuberako u Rwanda Rwatsinze Maroc, bityo u Rwanda rukaba rwaravuye London rudatsinzwe imikino yose nk’uko mubivuga. Please iyi nkuru ikosorwe kuko ntabwo aribyo.

Byaba byiza kandi abanyamakuru bagiye bamenya uburyo imikino iba iteguye aho gutangazako imikino irangiye kandi igikomeza. Nigute watangazako imikino irangiye mutsinzwe bwacya imikino igakomeza kandi mugatsinda?
Muge munabaza ababizi

Celestin Nzeyimana yanditse ku itariki ya: 23-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka