Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball ntabwo yizeye kuzana umudari mu mikino Paralympique

Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball iri i Londres mu Bwongereza mu mikino Paralympique ikinwa n’abamugaye izatangira tariki 29/08/2012, ngo ntabwo yizeye kuzegukana umudari bitewe n’amakipe akomeye ari kumwe nayo mu itsinda.

Iyi kipe y’u Rwanda iri mu itsinda rikomeye ririmo amakipe amenyerewe mu mikino Paralympique ndetse n’igikombe cy’isi nka Iran iheruka kwegukana umudari wa Zagabu mu mikino Paralympique yabereye mu Bushinwa muri 2008 , Brezil, Ubushinwa na Bosne-Herzegovine.

U Rwanda rwihaye intego yo gukina umukino mwiza no kuza mu myanya ine ya mbere muri ayo marushanwa, kuko kuzatsinda bakaba bagera ku mukino wa nyuma bitoroshye; nk’uko byatangajwe na Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya sitting Volleyball, Vuningabo Emile.

Intego y’ikipe y’u Rwanda yo kwegukana umwanya wa kane muri iri rushanwa, bivuze ko ari nta mudari u Rwanda rwatahana muri uwo mukino kuko hahembwa amakipe atatu ya mbere.

Ikipe ya Sitting Volleyball igizwe n’abakinnyi 11, abakinnyi babiri bakina imikino yo gusiganwa ku maguru ndetse n’undi umwe urushanwa mu guterura ibiremereye (powerlifting), ku wa kene tariki 23/08/2012 bajyanywe ahitwa i Stanford bagomba gucumbikirwa (Village Paralympique) mu gihe baza ba barushanwa.

Ikipe y'u Rwanda ya Sitting Volleyball yagiye mu mikino Paralympique nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa yahuje ibihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara.
Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yagiye mu mikino Paralympique nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa yahuje ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Abo bakinnyi bose uko ari 14 bakigera mu Bwongereza mu byumweru bibiri bishize, bari bacumbikiwe Bury St Edmunds aho bakoreraga imyitozo.

Nyuma yo kugera i Stanford, Ikipe ya Sitting Volleyball yakomeje imyitozo aho iyobowe n’umutoza Peter Karreman wungirijwe na Nsengiyumva Jean Marie Vianney.

Muvunyi Herimas usiganwa ku maguru muri metero 400 na 800 na Theoneste Nsengimana usiganwa muri metero 1500, nabo bakomeje imyitozo bakoreshwa na Eric Karasira. Theogene Hakizimana urushanwa guterura ibiremereye (powerlifting) nawe akomeje imyitozo ahabwa na Rukundo Roger.

Kuri icyi cyumweru tariki 26/08/2012 guhera saa moya z’umugoroba, abakinnyi bose b’u Rwanda n’ababayoboye (delegation) bakiriwe ku mugaragaro mu mikino Paralympique.

Amakuru dukesha abayoboye abo bakinnyi mu Bwongereza avuga ko abakinnyi bose bameze neza, uretse umukinnyi wa Sitting Volleyball Tuyisenge Vincent wari umaze iminsi arwaye ariko umuganga Nkurayija Jean Pierre ngo aramukurikiranira hafi ku buryo yizeye ko azakira vuba akabasha gukina.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka