Beach Volleyball: U Rwanda rwasoje ku mwanya wa 4, Gambia na Ghana zibona itike ya Commonwealth Games 2022
Ikipe y’igihugu ya Gambia mu bagabo na Ghana mu bagore nizo zizahagararira umugabane wa Afurika mu marushanwa ahuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth games’, iteganyijwe kubera mu gihugu cy’u Bwongereza i Birmingham muri nyakanga kugeza muri Kanama uyu mwaka.
Izo kipe zabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa nyafurika yaberaga i Accra muri Ghana kuva tariki 25 kugeza 28 Werurwe 2022, aho ikipe y’abagabo ya Gambia yabonye itike nyuma yo gutsinda iya Afurika y’Epfo amaseti 2-0 naho ikipe ya Ghana mu bagore itsinda Mauritius amaseti 2-1 (21-17,18-21 na 15-11).
Ayo marushanwa yari yitabiriwe n’amakipe 16 aturutse mu biguhu icyenda, aribyo Ghana, Rwanda, Nigeria, Seychelles, Gambia, Afurika y’Epfo, Zambia, Kenya na Mauritius.
Ikipe z’u Rwanda n’ubwo muri aka karere bakiyoboye mu mukino wa Volleyball yo kumucanga, ntabwo bahiriwe n’iri rushanwa kuko ikipe y’u Rwanda mu bagabo yaviriyemo muri ¼ itsinzwe na Gambia amaseti 2-0 (21-13 na 21-14), naho iy’abagore ari nayo yaherukaga kwitabira iyi mikino muri 2018, iviramo muri ½ isezerewe na Mauritius ku maseti 2-1 (21-16, 19-21 na 16-14).
Ikipe y’u Rwanda mu bagore, Sierra Leone na Mozambique mu bagabo, ni zo zitabiriye imikino ya Commonwealth Games 2018 iheruka yabereye i Gold Coast muri Australia. Gusa mu bagabo Sierra Leone yari yabonye itike mu gihe Mozambique yo yari yatumiwe.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Kigali today, umutoza w’ikipe z’igihugu, Mudahinyuka Christopher, yavuze ko bagowe cyane n’ubushyuhe buri hejuru n’umucanga ushyushye batari bamenyereye.
Yagize ati “Twagize imbogamizi zigera nko kuri eshatu, icya mbere twagize imbogamizi y’izuba ryinshi, umuyaga mwinshi n’umucanga mwinshi ushyushye bitandukanye n’uwo twitorejeho, yewe n’uwo twari dusanzwe twitorezaho w’i Rubavu ntaho bihuriye. Ibyo byose rero byabanje kudutonda kandi irushanwa ryabaye mu gihe gito, bivuze ko umubiri utigeze ubona umwanya wo kuwumenyera, rero ibyo byatubereye imbogamizi”.
Ati “Usibye ibyo ahandi abakinnyi bakinnye neza, igisigaye tugiye gukomeza gukora cyane ndetse no kwitabira amarushanwa menshi ashoboka, kugira ngo twongere tugaruke mu bihe byacu, gusa igihe tugiye mu marushanwa wenda yabereye hanze y’igihugu cyacu tukagerageza kugerayo mbere, tukamenyera ikirere kuko muri Beach Volleyball nabyo birebwabo, iyo bigutunguye uratsindwa”.
Ikipe y’u Rwanda mu bagabo yari igizwe na Habanzitwali Fils ufatanya na Gatsinzi Venuste, naho mu bagore yari Munezero Valentine ufatanya na Mukandayisenga Benitha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|