Beach Volleyball: U Rwanda rwabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi mu bakobwa

Ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball y’abakobwa batarengeje imyaka 19, yabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Canada, nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa nyafurika ryasorejwe i Lome muri Togo tariki 01/07/2012.

Ni ubwa mbere mu mateka y’umukino wa Volleyball, u Rwanda rubonye itike yo gukina uyu mukino ku rwego rw’isi.

Denyse Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga bari bahagarariye u Rwanda muri iyi mikino bitwaye neza, begukana umwanya wa mbere wahize ubahesha itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera Halifax muri Canada kuva tariki ya 29/8 kugeza tariki 2 /9/2012.

Aba bakobwa baherukaga guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’abakuru yabereye mu Rwanda bakegukana umwanya wa 6, bitwaye neza muri Togo kuko batsinzwe inshuro imwe gusa mu mikino yose bahakiniye.

Imikino igitangira u Rwanda rwari rwashyizwe mu itsinda rimwe na Sierra Leone, Gabon, Zimbabwe yose u Rwanda ruyatsinda amaseti abiri ku busa, gusa ruza gutsindwa na Afurika y’Epfo amaseti abiri ku busa ariko ibyo nta ngaruka byagize ku Rwanda kuko rwazamutse mu itsinda ari urwa mbere.

Muri ½ cy’irangiza, u Rwanda rwasezereye Nigeria ruyitsinze amaseti abiri ku busa, ruhita rubona itike yo gukina umukino wa nyuma.

Ku mukino wa nyuma u Rwanda rwihimuye kuri Afurika y’Epfo yari yabatsinze mu matsinda maze ruyitsinda amaseti abiri ku busa, ruhita rwegikana igikombe n’itike yo kuzakina igikombe cy’isi.

Aya ni amateka u Rwanda rwubatse kandi ngo biragaragaza urwego umukino wa Volleyball mu rwanda ugezeho; nk’uko twabitangarijwe na Gertulde Kubwimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Yagize ati “Aba bana urebye uko bitwaye mu mikino nyafurika y’abakuru yabereye mu Rwanda akandi batarengee imyaka 19, byerekanaga ko nibagera mu mikino yo ku rwego rwabo nta kabuza bazitwara neza none babigezeho. Aya ni amateka u Rwanda rwubatse kandi ni ikimenyetso cy’uko Volleyball y’u Rwanda imaze gutera imbere”.

Aya marushanwa yari yitabiriwe na Guinea Conakry, Senegal, Cape Verde, Sierra Leone, Nigeria, Ivory Coast, Ghana, Niger, Gabon, Uganda, Kenya, Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Madagascar.

Ikipe y’u Rwanda yari yaherekejwe na Christian Hatumimana usanzwe ari Umuyobozi mu bya tekikine muri FRVB, izagera mu Rwanda tariki 02/07/2012 saa munani z’ijoro izanye na Ethiopian Airways, ikaba inateganyirizwa ishimwe ariko ritaramenyekana.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka