Beach Volleyball: Abahungu basezerewe, abakobwa barakomeza.

Ikipe y’igihugu ya Volleyball yo ku mucanga yamaze gusezererwa mu mikino yaberaga muri Maroc, igamije gushaka itike yo kuzakina imikino Olympique izabera i Londres mu mwaka utaha.

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amajonjora ibanza yabereye mu Rwanda ndeste no muri Uganda aho u Rwanda rwayirangije ruri ku mwanya wa mbere mu karere, ntabwo iyi kipe yorohewe kuko mu mikino y’amajonjora ibanziriza aya nyuma yabereye muri Maroc, u Rwanda rwarasezererwe nyuma yo gutsidwa na Algera ndetse na Maroc.

Ikipe y’abagabo ikaba isezererewe nyuma yo kudatwara bamwe mu bakinnyi bayifashije kuba iya mbere mu karere nka Flavien Ndamukunda na Mutesi Leon Fidele bahanwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) kubera imyitwarire mibi.

Ikipe y’abakobwa yo, n’ubwo na yo ayari yatsinzwe na Maroc, yabashije gukomeza kuko yaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Maroc akaba ari na yo makipe y’abakobwa yonyine yari yitabiriye. Abakobwa bakaba basigaje gukina ijonjora rya nyuma baritsinda bagahita berekeza mu mikino Olympique igomba kuzabera I Londres kuva tariki 27 Nyakanga ya kugeza tariki 12 Kanama 2011.

Théoneste NISINGIZWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka