Beach Volley: U Rwanda rwarangije amarushanwa ruri ku mwanya wa 6

Amarushanwa y’umukino wa Volleyball ukinirwa ku mucanga (Beach Volley) yaberaga mu karere ka Rubavu yarangiye u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Algeria.

Ikipe y’Ibirwa bya Maurice yagukanye umwanya wa mbere n’itike yo gukina imikino ya Olempike izabera mu Bwongereza uyu mwaka. Mozambike yabaye iya kabiri na Kenya yabaye iya gatatu zikazitabira imikino y’igikombe cy’isi mu mukino Beach Volley kizabera mu Butaliyani umwaka utaha.

Aya marushanwa amaze iminsi itatu yari yaritabiriye n’amakipe aturutse mu bihugu birindwi ahatanira itike yo gukina imikino Olempike izabera mu Bwongereza uyu mwaka.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe abiri: ikipe ya mbere yari igizwe na Emilienne Uwineza ari kumwe na Hakizimana Judith; ikipe ya kabiri yari igizwe na Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I, m so happy what M / D attempt to raise his concerment issued during cares this muscian girl who pass away some month ago.
Any way death is automatically for every breather in this universal life.
But os get cleary in medical work as a team is vital & xperiance necessary.
Enjoye The day by kanyama

kayitate yanditse ku itariki ya: 3-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka