Beach Volley: U Rwanda ruratangira amarushanwa rukina na Afurika y’Epfo

Ubwo imikino mpuzamahanga ya Beach Volleyball y’abagore iza kuba itangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki 24/05/2012 i Rubavu, ikipe y’u Rwanda ni yo itangira amarushanwa ikina na Afurika y’Epfo.

Muri iyi mikino izakinwa tariki 24-26/05/2012, ikipe izaba iya mbere izahita ibona itike yo kuzakina imikino Olympique, naho ikipe ya kabiri n’iya gatatu zibona itike yo kuzakina igikombe cy’isi.

Mu nama tekinike yabaye tariki 23/05/2013 mbere y’uko iyi mikino yitabiriwe n’ibihugu birindwi itangira, tombola yabaye yemeje ko u Rwanda nk’igihugu cyakiriye iyi mikino kigomba gukina umukino ubanza na Afurika y’Epfo.

Algeria izakina na Mozambique, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ikine n’Ibirwa bya Maurice naho Kenya yagombaga gukina na Maroc yo yahise ibona amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho kuko Maroc ititabiriya aya marushanwa.

Ikipe y’u Rwanda imeze neza kandi imaze iminsi ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu ikorera imyitozo ahagomba kubera irushanwa ku buryo bizera ko bazitwara neza bakaba nibura baza mu makipe atatu ya mbere ashobora gukina igikombe cy’isi; nk’uko bitangazwa na Gustave Nkurunziza ushinzwe iyi mikino ya Beach Volleyball akaba ari n’umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Nk’uko Nkurunziza abivuga, ngo Afurika y’Epfo n’Ibirwa bya Maurice nibyo bihugu bikomeye cyane kurusha ibindi muri iri rushanwa, ugendeye ku mateka yabyo, ariko abakobwa b’u Rwanda biteguye neza ku buryo bashobora guhangana nabyo.

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’amakipe abiri, buri kipe ikagira abakinnyi babiri ndetse hakaba n’umusimbura umwe ku makipe yombi nk’uko amategeko ya Beach Volleyball abiteganya.

Ikipe ya mbere (Rwanda A) igizwe na Uwineza Emilienne (APR) na Hakizimana Judith (RRA). Ikipe ya kabiri (Rwanda B), igizwe na Mutatsimpundu Denise (Ruhango) na Nzayisenga Charlotte (Ruhango), naho Iragena Jeannette (APR) akaba ariwe musimbura w’amakipe yombi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka