Adolphe Mutoni ashobobora kujya kwivuriza mu Bufaransa

Umukinnyi w’ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Adolphe Mutoni, aratangaza ko niba nta gihindutse mu minsi ya vuba ashobora kwerekeza mu gihugu cy’ubufaransa kwivuza imvune yagize mu ivi kuko kwivuza mu Rwanda byananiranye.

Uyu mukinnyi yavunikiye mu mikino ya shampiyona umwaka ushize ubwo bakinaga na APR VC. Nyuma yo guca mu cyuma agakorerwa ibizamini, byahise byoherezwa Clairefontaine mu Bufaransa, kugira ngo abaganga babanze babyigeho. Biteganyijwe ko uyu mukinnyi ashobora kubagwa akazamara igihe kinini adakinira Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu.

Nubwo ateganya kujya kwivuza mu Bufaransa, Adolphe Mutoni avuga ko yatereranywe kuko igihe amaze yivuza akoresha amafaranga ye. Kugeza ubu amaze gutanga amafaranga agera kuri 450.000 ayakura ku mufuka we.

Kujya kwivuza mu Bufaransa azabifashwamo n’umutoza w’ikipe y’abatarengeje imyaka 17 y’umupira w’amaguru, Umufaransa Richard Tardy.

Hari undi mukinnyi wa volley ball witwa Mutesi Leon Fidele nawe wavunitse ariko yabuze uko ajya kwivuza kubera amikoro make. Ubu ni umutoza wungirije muri Lycee de Nyanza.

Nubwo hari amakipe yo muri Algerie no mu Bufaransa amushaka, Adolphe Mutoni avuga ko we yumva ashaka gukomeza gukinira kaminuza nkuru y’u Rwanda nubwo yarangije kuyigamo.

Hari amakipe yo mu gihugu cya Algerie ndetse n’ayo mu kiciro cya gatatu mu gihugu cy’Ubufaransa akomeje kumushakisha ariko yababwiye ko azabanza kwivuza agakira akazabona kubitekerezaho.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka