U Rwanda rwatorewe kwakira imikino ya Volleyball y’abagore ku rwego rw’Afurika

U Rwanda rwatorewe gutegura no kwakira imikino ya nyuma ihuza amakipe y’ibihugu by’Afurika mu mukino wa Volleyball y’abagore iteganyijwe kuba muri Gicurasi uyu mwaka.

Icyemezo cyo guha u Rwanda gutegura no kwakira iyi mikino cyafashwe tariki 05/03/2012, mu nama y’Ishyirahamwe ry’Afurika ry’Umukino wa Volleyball yabereye ku cyicaro cy’iri shyirahamwe i Cairo mu gihugu cya Misiri.

Igihugu cya Mauritius nicyo kizakira imikino y’abagabo izaba tariki 12-15/04/2012. Ikipe izatwara aya marushanwa izahita yegukana itike yo gukina imikino ya Olempike izabera i London mu gihugu cy’u Bwongereza uyu mwaka.

Amatariki imikino y’abagore u Rwanda ruzakira izaberaho ntabwo yari yemezwa.

Iyi nama y’Ishyirahamwe ry’Afurika ry’Umukino wa Volleyball yari iyobowe na perezida w’Ishyirahamwe ry’Afurika ry’Umukino wa Volleyball, Dr Amr Elwani, ikaba yari yitabiriwe n’uhagarariye ibihugu bitandukanye.U Rwanda rwari ruhagarariwe na Mbaraga Alexis.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka