Ikipe y’u Rwanda yasezerewe muri Beach Volleyball

U Rwanda rwatsinzwe na Afurika y’Epfo mu mukino wa mbere wa Beach Volleyball mpuzamahanga y’abagore irimo kubera i Rubavu, ruhita rusezererwa. Rusigaje gukina imikino yo guhatanira imyanya myiza mu irushanwa.

Muri iyi mikino ikinwa n’abakinnyi babiri babiri, buri gihugu gihagararirwa n’amakipe abiri aho buri kipe ikina imikino ibiri ibiri, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Emilienne Uwineza na Hakizimana Judith bari bagize ikipe ya mbere, hamwe na Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte.

Mu mikino ine yahuje amakipe 2 y’u Rwanda n’aya Afurika y’Epfo, u Rwanda rwasabwaga gutsinda nibura imikino itatu kuri ine kugira ngo rwizere gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho ariko ntibyakunze kuko Afurika y’Epfo, kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika ari yo yatsinze imikino itatu kuri ine bakinnye n’u Rwanda.

Emilienne Uwineza, umukinnyi w’ikipe ya mbere y’u Rwanda yavuze ko gutsindwa byatewe n’uko Afurika y’Epfo ibarusha inararibonye. Yagize ati “Afurika y’Epfo yaturushije kubera ko bamenyereye cyane amarushanwa ku buryo usanga baba bazi amayeri menshi, gusa n’ubwo badutsinze natwe twageragaje kugaragaza ubuhanga bwacu kandi nk’uko byagaragaraga, badutsindaga ariko dufite amanota menshi. Ibyo buvuze rero ko hari urwego rwiza natwe tugezeho”.

Gutsindwa na Afurika y’Epfo bivuze ko u Rwanda ruvuye mu ruhando rwo guhatanira itike yo kuzakina imikino Olympique ndetse n’igikombe cy’isi ariko Christian Hatuminana ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yadutangarije ko u Rwanda rugifite amahirwe yo kwegukana umwanya mwiza muri iri rushanwa.

Hatumimana avuga ko Afurika y’Epfo n’ibirwa bya Maurice ariyo makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana umwanya wa mbere, kuko amateka y’ayo makipe yombi ndetse n’uko bakinnye kuri uyu wa kane, bigaragaza ko ari ku isonga.

Iyi Volleyball ikinirwa ku mucanga yitabiriwe n’amakipe 7; u Rwanda, Kenya, RDC, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice, Mozambique na Algeria.

Hagendewe ku buhanga bwa buri kipe ,uko iheruka kwitwara n’amanota yakuye mu mikino iheruka, mu nama ya tekinike yabaye mbere y’iyi mikino, hemejwe ko amakipe akomeye akina n’adakomeye nk’uko bisazwe bigenda mu muri aya marushanwa.

Ibyo byatumye u Rwanda rukina na Afurika y’epfo, Repubulika Iharanira Demukarasi ya congo ikina n’Ibirwa bya Maurice, Algeria ihura na Mozambique, naho Kenya yo yahise ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho kuko Maroc bagombaga gukina ititabiriye aya marushanwa.

Ikipe y’Ibirwa bya Maurice ni yo iri ku mwanya wa mbere muri Afurika kuko ariyo iheruka kwegukana umwanya wa mbere mu mikino nyafurika yebereye i Mputo muri Mozambique umwaka ushize, ikaba ikurikirwa na Afurika y’Epfo yabaye iya kabiri icyo gihe.

Iyi mikino irakomeza kuri uyu wa gatanu tariki 25/5/2012, hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza, aho Afurika y’epfo ikina n’ibirwa bya Maurice byasezereye RDC naho Mozambique yasezereye Algeria irakina na Kenya, mu gihe u Rwanda ruzahatanira umwanya wa gatanu rukina na Algeria.

Iyi mikino izasozwa ku wa gatandatu, aho ikipe izaba yabaye iya mbere izahita ibona itike yo kuzakina imikino Olympique izabera mu Bwongereza muri Nyakanga uyu mwaka ,naho iya kabiri n’iya gatatu zikabona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera mu Butaliyani umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka