U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika cya Beach Volleyball

Mu irushanwa ryaberaga muri Mozambique, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa yegukanye iki gikombe itsinze Maroc amaseti 2-1

Nyuma y’uko iyi kipe yari yabonye itike yo kwitabira igikombe cy’Isi cya Volleyball ikinirwa ku mucanga kizabera muri Autriche, u Rwanda rwaje no guhita rwegukana iki gikombe rutsinze ikipe ya Maroc ku mukino wa nyuma amaseti 2-1.

Abafana b'Abanyarwanda mu byishimo byinshi
Abafana b’Abanyarwanda mu byishimo byinshi
Muri 1/2 basezereye Maroc
Muri 1/2 basezereye Maroc
Ikipe y'u Rwanda yari igizwe na Nzayisenga Charlotte afatanyije na Mutatsimpundu Denyse
Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Nzayisenga Charlotte afatanyije na Mutatsimpundu Denyse

Muri 1/2 cy’irangiza ikipe y’u Rwanda muri iki gitondo yari yatsinze ikipe ya Mozambique amaseti 2-0, biyiha itike yo gukina umukino wa nyuma, aho ku mukino wa nyuma ikipe ya Maroc yaje kubanza gutsinda u Rwanda iseti ya mbere, u Rwanda rurayishyura ndetse bakina n’iseti ya kamarampaka u Rwanda ruyitsinda ku manota 15 kuri 13.

U rwanda rwari rushyigikiwe ...
U rwanda rwari rushyigikiwe ...
Mu mukino wa nyuma u Rwanda rwishyuye Mozambique ruranayitsinda
Mu mukino wa nyuma u Rwanda rwishyuye Mozambique ruranayitsinda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bastinze maroc kumukino wanyuma

alis yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

waweee mukomerezaho bavandimwe.
nishema kubanyarwanda bose

alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka