Seminari nto ya Butare, isoko yatanze benshi mu bakoze amateka muri Volley y’u Rwanda

Petit Seminaire Virgo Fidelis ikomeje kuba igicumbi cy’impano z’umukino wa Volleyball aho benshi mu bahanyuze bakomeje guteza imbere Siporo na Volleyball by’umwihariko mu Rwanda

Hashize imyaka irenga 35 Seminari nto ya Butare (Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda) ifatwa nka hamwe mu bicumbi cy’Umukino w’intoki wa Volley ball mu Rwanda , impamvu ni ukubera uruhare bagiye bagira mu kuzamura abakinnyi bagiye bubaka amateka muri uyu mukino harimo n’umutoza Alphonse Rutsindura .

Jean Pierre Karabaranga, Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi ikiro cye muri Petit Seminaire cyavuzaga ubuhuha, yanakiniye ikipe y'igihugu
Jean Pierre Karabaranga, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi ikiro cye muri Petit Seminaire cyavuzaga ubuhuha, yanakiniye ikipe y’igihugu

Kubera imyitwarire myiza mu nzego zitandukanye nk’ikinyabupfura, kugira abanyeshuri b’abahanga mu ishuri, ubuyobozi bufite indangagaciro nziza, abarimu b’intangarugero, ubuhangange muri muzika no mu mikino, iri shuri kuva mu myaka 35 ishize rifatwa nk’icyari kirererwamo ibihangange by’umukino wa Volleyball mu Rwanda, mu Rwanda rigereranwa nk’ishuri rya La Masia ryazamuye bamwe mu bihangange byakoze amateka muri FC Barcelona nka Carles Puyol, Lionel Messi, Pep Guadiola, Andres Iniesta , Xavi Hernandez n’abandi.

Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda ikomeje kuba ubukombe mu burezi no muri Siporo
Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda ikomeje kuba ubukombe mu burezi no muri Siporo

Ijambo ry’imana rivuga ko roho nziza itura mu mubiri mwiza, abiga mu iseminari nabo henshi usanga batozwa gukunda imikino mu rwego rwo kubafasha mu kwiga, muri iki kigo ho uretse guha abana ubumenyi banabatoza gukunda imikino kuva umwana akihagera, ibi bikaba byaratumye bahagarara neza neza mu mikino cyane cyane iy’Intoki nka Basketball na Volleyball.

Masumbuko Jean de Dieu ubu ni umutoza wa Rwanda Revenue, aratwara ibikombe umunsi ku wundi
Masumbuko Jean de Dieu ubu ni umutoza wa Rwanda Revenue, aratwara ibikombe umunsi ku wundi

Ifashijwe n’umutoza Alphonse Rutsindura wari ufite impano yo kurera abakinnyi yazamuye abakinnyi bakomeye bayifasha kugera ku gasongero ka Volleyball y’u Rwanda Abakinnyi Alphonse Rutsindura yatoje bakaza gutera imbere harimo Kagenza, Camille Gakebuka, Aimable Semanzi, Fidele Kajugiro Sebalinda na Karabaranga Jean Pierre ubu usigaye ari ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi .

Umwe mu batojwe na Rutsindura mu myaka isatira 1990 ari we Albert Kayiranga umaze imyaka hafi 20 ashinzwe Ishami ry’Imikino muri Kaminuza y’u Rwanda akaba asanzwe ari n’umuyobozi ushinzwe tekiniki muri Ferwafa , avuga ko aba bakinnyi ari bo baharuye inzira y’ikipe ya Seminari yo ku Karubanda kuko bakoze akazi kanini ko kuyizamura mu cyiciro cya mbere bikaba intangiriro yo kugira igitinyiro mu ruhando rw’andi makipe yari akomeye icyo gihe .

Amakipe yari akomeye muri ibyo bihe twavuga nka Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’i Butare, Groupe Scolaire y’i Butare, Minisiteri ya Transport no Gutumanaho (MINITRANSCO), ELECTROGAZ, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyakinama, Foudres na ESM amakipe yari aya gisirikari, na Ouragan yari iya Banki Nkuru y’Igihugu.

Albert Kayiranga yongeraho ko mu gihe cya Alphonse Rutsindura ari bwo ikipe yinjiye neza mu makipe akomeye yashoboraga no gukora ku gikombe igihe icyo ari cyo cyose. Agira ati ”Twari mu makipe nk’atatu meza mu Rwanda mu gihe cyacu”

Iyo kipe yabo yari igizwe na Benjamin Imenamikore (wishwe muri jenoside), Alexis Mbaraga, Albert Kayiranga, Jean de Dieu Masumbuko (yari umukozi w’ishuri ,ubu atoza Rwanda Revenue), Louis Ngoga,Vincent Nsengiyumva, Lambert Gacendeli, Norbert Mudaheranwa, Théophile Ruhorahoza, Appolinaire Kabandana (wazize jenoside), n’abandi.

Seminari Nto ya Karubanda yari isigaye ihanganira imyanya y’imbere na Kaminuza y’i Butare na Groupe Scolaire y’i Butare, nubwo n’amakipe nka MINITRANSCO na ELECTROGAZ na yo atari yoroshye ntabwo yari agitera ubwoba ikipe ya Alphonse Rutsindura. Muri ibi bihe ngo ni bwo bashoboye no kwegukana igikombe cyari cyitiriwe ikompanyi ya Volta Super yacuruzaga amabuye ya radio.

Seminari nto ya Karubanda nyuma ya Jenoside yabaye nk’isubiye inyuma kubera guhangana n’amakipe yayisumbyaga ubushobozi bw’amafaranga nka APR VC, KVC, UNR yatangaga buruse z’imikino , INATEK n’ayandi, iyi kipe ariko n’ubwo itarikitwara neza nk’uko byahoze mbere ntiyigeze iteba mu bijyanye no gutegura abakinnyi. yagerageje kwihagararaho mu ruhando rw’ibigo by’amashuri aho ubu ihangana n’ibigo nka GSOB rukabura gica.

Ndamukunda Flavien uzwi mu ikipe y'iguhugu ya Volleyball ndetse na BeachVolleyball nawe yarahanyuze
Ndamukunda Flavien uzwi mu ikipe y’iguhugu ya Volleyball ndetse na BeachVolleyball nawe yarahanyuze

Abakinnyi bayo b’imena ba nyuma ya Jenoside abibukwa cyane harimo Jean Pierre Niyirora bita Staff, Augustin Nshimyumuremyi, Emmanuel Mutabazi, Eric Mbonigaba, Jacques Kangabo, Yves Sangwa, Benjamin Kangabo, Gervais Munyanziza (akora muri MINISPOC ubu), Alphonse Nsengiyumva, Alain Ngoga, Eugène Tuyishime, Aimable Mutuyimana, Ndamukunda Flavien n’abandi.

Masumbuko Jean de Dieu ubu ni umutoza wa Rwanda Revenue, aratwara ibikombe umunsi ku wundi
Masumbuko Jean de Dieu ubu ni umutoza wa Rwanda Revenue, aratwara ibikombe umunsi ku wundi

Iki kigo cyarangije ku mwanya wa kabiri mu mikino yo kwibuka Alphonse Rutsindura mu cyiciro cy’amakipe akina mu cyiciro cya kabiri Serie B nyuma yo gutsindirwa na GSOB ku mukino wa nyuma gifite impano zitanga icyizere mu gihe kiri imbere zirimo abakinnyi nka Nkoramutima Herve Martial, Kabagamba Jules Valentin na Muberangabo Yvan abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 19 banaheruka kujya muri local muri Tuniziya.

Nkoramutima Herve Martial ni kapiteni wa Petit Seminaire, ni umwe mu bakinnyi bari kugaragaza ubuhanga budasanzwe ku myaka ye mike
Nkoramutima Herve Martial ni kapiteni wa Petit Seminaire, ni umwe mu bakinnyi bari kugaragaza ubuhanga budasanzwe ku myaka ye mike

Ubwo habaga imikino yo kwibuka Alphonse Rutsindura, Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB) Karekezi Leandre n’Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo LT Colonel Patrice Rugambwa bavuze ko batazahwema gufasha iki kigo mu guteza imbere umukino w’intoki wa volleyball no gutegura irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura rizamukiramo impano nyinshi .

Impano z’abakiri bato ziramutse zitaweho mu mukino wa Volleyball mu Rwanda kurenza urwego biriho u Rwanda rushobora kujya rutangira gutwara ibikombe muri Afrika aho ruza mu bihugu 5 bya mbere muri Afrika muri uyu mukino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rutsindura yabaye intwari, yasize urwibutso. Ntibigeze baha agaciro ibyo byiza yakoze, bamuvukije ubuzima akiri muto. Imana yo nyirurukundo rw’ukuri, izahore igirira neza umwana yasize, ishami yashibutse! RIP!

ALMU yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka